Yanditswe Mar, 19 2019 10:46 AM | 4,083 Views
General Pascal Champion, Umuyobozi mushya wa Police ihuriweho n’Ibihugu bibungabunga amahoro mu gihugu cya Central Africa yasuye abapolice b'u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bwa LONI, aho baherereye i Bangui; kuri iki Cyumweru.
Uru rugendo rwe ruri muri gahunda afite yo kugenzura no gusura abapolisi ayoboye bose, kugira ngo amenye imikorere yabo n’ubushobozi bafite ndetse no kugezwaho imbogamizi baba bafite muri ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Gen. Pascal Champion yatangiye imirimo mishya ku wa 12 Werurwe, asimbuye Gen. Roland Zamora, warangije manda ye muri Nyakanga umwaka ushize.
Ubwo yageraga ahari abapolisi b’u Rwanda, Gen. Champion yakiriwe na Assistant Commissioner of Police Damas Gatare wamusobanuriye imikorere yabo n’imbogamizi bahura nazo kuva bahagera, mu Kuboza umwaka ushize.
Gen. Champion nawe yabashimiye ubwitange bwabo, avuga ko ari ubwa mbere agiye gukorana nabo, ariko ko yishimira ko bakomeje kugaragaza umurava mu mikorere yabo, anabizeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bamugaragarije bijyanye n’aho baba n’ibikorwaremezo.
Kuri ubu abapolisi basaga 450 b’u Rwanda nibo bari muri iki gihugu; aho u Rwanda rwatangiye kubungabungayo amahoro kuva mu 2014.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru