Yanditswe Feb, 24 2017 11:41 AM | 2,323 Views
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo abayobozi batandukanye berekeza mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, ahagiye kubera Umwiherero w'abayobozi ku nshuro ya 14. Ni umwihererero uzatangira ejo kuwa gatandatu tariki ya 25, ukamara iminsi itanu.
Minisitiri
muri Perezidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie avuga ko uyu mwihererero
ufite umwihariko mu buryo uzakorwamo, aho uzakorwa
mu matsinda, harimo itsinda ry’ubukungu, itsinda rirebana n’imibereho
y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere, ubutabera ndetse n’uburenganzira
bwa muntu muri ibyo byiciro, ku buryo ibiganiro bizatangwa muri ayo matsinda,
za Minisiteri zigize ayo matsinda, buri Minisiteri ku giti cyayo igatanga
ikiganiro cyayo, ibyo yagezeho n’ibyo itashoboye kugeraho ukurikije gahunda
y’imyaka irindwi ya Guverinoma, ukurikije icyerekezo 2020, ukurikije gahunda
y’imbaturabukungu.
Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa kabiri, minisitiri Stella Ford MUGABO, ushinzwe ibikorwa by'inama y'abaminisitiri yari yatangaje ko ku imyanzuro y’umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuwa 12 ukageza kuwa 14 Werurwe 2016, imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 75%, ariko yateganyaga ko uyu mwiherero uzaba bigeze kuri 95%.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru