AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gahunda yo kwigishiriza kuri radiyo izatuma abanyeshuri badasubira inyuma

Yanditswe Apr, 05 2020 07:51 AM | 43,737 Views



Kuri uyu wa Gatandatu abanyeshuri biga mu mashuri abanza batangiye kwiga hifashishijwe radiyo. Ni uburyo abanyeshuri n'abarimu bavuga ko buzafasha abana kudasubira inyuma mu masomo. Ubu bukaba ari bumwe mu buryo butangiye kwifashishwa muri iki gihe gahunda ya Guma mu rugo ikomeje ku baturarwanda bose.

Ku isaha ya saa tanu z'amanywa mu Murenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge, Isimbi Princess wiga mu mwaka wa 2 w'amashuri abanza na Keza Samantha wiga mwaka wa 3 w'amashuri abanza barimo gukurikira  isomo ry'ikinyarwanda ririmo gutangwa kuri Radiyo Rwanda, muri uko kwiga barabifashwamo na mukuru wabo Agasaro Linda wiga mu mwaka wa 5 w'amashuri abanza.

Uyu ni umuryango wa Umurungi Marie Louise na Nahimana Robert. Aba bana bavuga ko aya masomo batazajya bayacikwa kuyakurikira muri ibi bihe bari mu rugo kubera icyorezo cya covid-19. 

Ni amasomo abarimu n'ababyeyi bavuga ko azafasha abanyeshuri kudasubira inyuma mu masomo nkaya ubusanzwe bahabwaga bari ku bigo by’amashuri.

Umwarimu witwa Dufatanye Jonas yagize ati "Kuba umwana kuva ku taliki 16 z'ukwezi kwa 3 tukarinda tugaruka mu gihe cy'amasomo nta kintu yigeze yiga birumvikana ko atandukanye n'umwana utaragize icyo yiga, cyangwa ibyo yagiye abona afashijwemo n'amasomo yagiye abona kuri radio cyangwa kuri televiziyo, igihe amashuri azatangira hazaba harimo itandukaniro."

Na ho mugenzi we Penda Alphonse "Iki cyorezo urabona ko cyahagaritse ibintu byinshi n'abana turera byabagizeho ingaruka, ariko buriya buryo bugenda bushyirwaho na leta ubona ko bugenda bufasha abanyeshuri, urugero hari uburyo bashyizeho bwa e-learning, aho abana bashbora kubona ibyo kwiga kandi bakagira n'imikoro, ibyo rero bizabafasha cyane kuburyo bazasubira ku ishuri nta kintu kinini bazasubiraho inyuma cyane, tugaruts ekuri buriya buryo bwo kuri radiyo, birumvikana ko amasaha bajyaga bakoresha azahura n'aya mwarimu ariko aho kugirango yicare ubusa bizamufasha."

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), Dr.Irené Ndayambaje avuga ko amasomo azakomeza gutangwa binyujijwe mu miyoboro itandukanye.Ibi bikaba bikorwa muri gahunda yo guha umwana umwanya wo kwikorera ubushakashatsi.

Yagize ati "Iyo umunyeshuri ukomeje kubana na we, ukomeje kumuherekeza, bituma ubwenge yari amaze kugira budasubira inyuma, bituma agira umuhate wo gushakashaka, ni uburyo butuma bagira inyota yo gucukumbura ibyo bize mbere ndetse n'ibyo baziga kubera ko igihe tugezemo ntabwo ari aho umunyeshuri yiga ibyo mwarimu yamugejejeho gusa, umunyshuri nawe ubu yabaye umushakashatsi, ikindi kintu gikomeye ni uko ababyeyi na bo bagomba guherekeza abana babo muri uru rugendo rw'amashuri, babone ko mu by'ukuri niba isaha yo kwiga igeze barebe ko umwana yicaye imbere ya radio, nta bintu bmurangaza cyangwa bimusakuriza, yewe na wa mubyeyi akabona uburyo umwana yitwara mu ishuri nyirizina, ese hariya umwarimu yabwiraga abanyeshuri ngo mufate ikaye n'ikaramo mushake amagambo runaka, umwana yabikoraga, cyangwa yabaga yirangariye, hanyuma se ya myitozo umwarimu yatanze wowe nk'umubyeyi wari umwicaye iruhande yagize angahe, yatanze imyitozo 3 ese ya myitozo yose yayikoze neza."

Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi kigaragaza ko atari amasomo yose azatangwa ahubwo ko hazatoranywa ayingenzi.

Taliki 14 z'ukwezi kwa 3 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gucyura abanyeshuri mu miryango yabo kugira ngo barindwe icyorezo cya covid-19. Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye ku wa 1 Mata hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ni yo yasabye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage