AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Gakenke: Hatangijwe umushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II

Yanditswe May, 21 2022 16:09 PM | 43,307 Views



Mu Karere ka Gakenke ku mugezi wa Nyabarongo hatangirijwe umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwiswe Nyabarongo II rukazatanga megawati 43.5 zizafasha kugabanya ikiguzi cy'amashanyarazi mu Rwanda.

Ni umushinga wishimiwe n'abaturage bemeza ko bagiye kubona amashanyarazi n'akazi bizabafasha mu iterambere ryabo rya buri munsi.

Umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo II uzaba ukomatanyije no kugeza amazi meza ku baturage no kurwanya isuri ku misozi ikikije uyu mugezi wa Nyabarongo.

Ni umushinga Leta y'u Rwanda ivuga ko uje kongera ingufu z'amashanyarazi mu gihugu nkuko byasobanuwe na Gakuba Félix uyobora EDCL.

Uyu mushinga uzuzura mu gihe cy'amezi 56 utwaye akayabo ka miliyari zikabaka 215 z'amafaranga y'u Rwanda. Abaturage baturiye iki gice bavuga ko ari umushinga bishimiye cyane kubera impamvu basobanura.

Leta y'u Rwanda ni yo izatanga amafaranga yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga ariko ni ku nguzanyo ya Leta y'u  ushinwa. Wqng Jiaxin Ushinzwe Ubukungu n'Ubucuruzi muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda avuga ko byakozwe mu rwego rwo gushyigikira umuhate u Rwanda rufite wo guha abaturage amashanyarazi ngo biteze imbere.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille ashimangira ko uyu ari umushinga w'ingirakamaro ku baturage.

Imiryango 973 yo mu turere twa Gakenke, Rulindo na Kamonyi ni yo izimurwa n'ishyirwamubikorwa ry'uyu mushinga.Izishyurwa asaga gato miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri z'amafaranga y'u Rwanda kubishyura bikaba bihagaze kuri 91.5 ku ijana.

Uwimana Emmanuel 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir