AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gakenke: Kubera ikibazo cy'ibiza amwe mu mashuli yarafunze

Yanditswe May, 16 2016 11:41 AM | 3,444 Views



Amwe mu mashuli yo mu Karere ka Gakenke ubu yafunze  imiryango by’agateganyo, ku bw'ibibazo by'imihanda n'ibiraro byangijwe n'ibiza by'ikangu.  

Ikibazo cy'imvura nyinshi yateje ibiza by'ikangu mu karere ka Gakenke, byagize ingaruka ku nzego zitandukanye bidasize inyuma uburezi. Bimwe mu bigo by'amashuli abanza n'ayisumbuye ubu bikaba byafunze imiryango by’agateganyo.  Ibi bikaba bihangayikishije abanyeshuli.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avugako mubyo barimo kwihutira gukemura, harimo n'ikibazo cy'uburezi, k'uburyo bitarenze ku wa mbere w'icyumweru gitaha, abanyeshuli bose bazaba basubiye kwiga:

Mu bantu 34 bahitanywe n'ibiza by'inkangu zatewe n'imvura yibasiye aka Karere ka Gakenke, harimo n'abanyeshuli 3 bigaga kuri iki kigo cy'amashuli cya Nganzo ya mbere.

Gusa kugeza ubu ngo nta kigo na kimwe cy'amashuli cyasenywe nizo nkangu, zatwaye ubuzima bw'abantu zikanangiza ibintu byinshi.

Inkuru irambuye mu mashusho: 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage