AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yabaye ahagaritse ku mirimo Gasana na Gatabazi bari aba guverineri

Yanditswe May, 25 2020 21:42 PM | 37,030 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse ku mirimo, Gatabazi JMV na Gasana Emmanuel bari aba guverineri, kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, riragira riti "Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n'imikorere by'lntara cyane cyane mu ngingo yaryo ye 9; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana GASANA Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo na Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney wari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho. 

Gasana Emmanuel yari agiye kumara imyaka 2 ayobora Intara y'Amajyepfo, aho yatangiye kuyiyobora tariki 18 Ukwakira 2018, avuye ku mwanya wa Komiseri wa Polisi y'Igihugu.

Ni mu gihe Gatabazi Jean Marie Vianney we yari amaze imyaka itatu ayobora Intara y'Amajyaruguru, aho yashinzwe kuyiyobora tariki  31 Kanama 2017.

Ingingo ya 9 y'Itegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n'imikorere by'lntara ivuga ko Guverineri w’Intara ashyirwa mu mirimo n’Iteka rya Perezida byemejwe n’Umutwe wa Sena. Guverineri w’Intara avanwa ku mirimo ye n’Iteka rya Perezida.

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage