AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gatsibo: Umuntu umwe muri babiri aba arwaye Malaria

Yanditswe Mar, 16 2016 13:01 PM | 3,357 Views



Hashize iminsi abatuye uturere twa Gatsibo na Nyagatare bataka ko indwara ya Malaria yiyongereye ugereranije no mu bihe byashize, ibi  bikaba binagaragazwa n\'imibare y\'abagana Poste de Sante n\'ibigo  nderabuzima byo muri utu turere bayisuzumisha.

Ikigo nderabuzima cya Kageyo, giherereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gatsibo. Abagituriye bemeza ko indwara ya Malaria  yiyongereye koko, ibi ngo bakaba babibonera mu ngo zabo  n\'abaturanyi bahora bayirwara.


Nkuko bigaragazwa n\'impuguke mu byubuzima, kugira ngo umuntu  arware Malaria  ni uko aba yarumwe n\'umubu  wabanje kuruma  uyirwaye ukamwanduza mu maraso agakoko kayitera bita plasmodium.  Aba baturage bo mu murenge wa Kageyo, bavuga ko ntako batagira ngo ingamba zose zo kwirinda Malaria bazishyire mu  bikorwa, ariko ngo ntibumva impamvu ikomeza kwiyongera.

Ubusanzwe ikigo nderabuzima cya Kageyo cyakira abarwayi bari hagati ya 80 na 100 ku munsi. Imibare igaragazwa n\'Iki kigo yerekana ko kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2015 kugera mukwa 2 uyu mwaka, bakiriye abarwayi 3947 bari barwaye Malaria, mu gihe kuva mu kwezi kwa 12 kumwaka wa 2014 kugera mukwa 2 k\'umwaka wa 2015 bakiriye abarwayi ba Malaria 277 gusa. Ibi bisobanuye ko mu gihe cy\'umwaka umwe gusa abarwayi ba Malaria biyongereye bikabije, kuko nibura umwe muri 2 bakira aba ayirwaye.

FRANCINE UMUTESI




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage