AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira avuga ko hakenewe guhuza kw’inzego z’umutekano muri Afurika

Yanditswe May, 18 2022 17:49 PM | 111,762 Views



Abahanga mu by'umutekano basanga ibihugu bya Afurika bikwiye gutahiriza umugozi umwe, mu gukemura ibibazo bibangamiye ituze ry'umuturage. 

Iterabwoba, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibitero by’ikoranabuhanga, ni bimwe mu bibazo bigaragazwa ko bikibangamiye umutekano w'umuturage ku mugabane wa afrika.

Kuba ibi bibazo bihuriweho n’ibihugu bya Afurika, nibyo abasirikare bakuru baturutse muri ibyo bihugu bari gukarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bahurizaho bavuga ko kubikemura bigomba gukorerwa hamwe nk'inzego zishinzwe umutekano ku mugabane.

Mu nama nyunguranabitekerezo y’igihugu ku mutekano, ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bwagaragaje ko igamije gusangira ibitekerezo ku bushakashatsi bwakozwe ku ngingo zitandukanye zirimo Demokarasi, kurengera ibidukikije n’ibindi hagamijwe kubungabunga umutekano w’umuturage bitari mu bihe by’intambara gusa.

Mu gukomeza ubushakashatsi busubiza ibibazo umugabane wa afurika ufite, Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira asanga hakenewe guhuza kw’inzego z’umutekano ku mugabane.

"Uyu mugabane urimo guhura n’ibibazo bitandukanye birimo ubuhezanguni, ihindagurika ry’ibihe, igabanuka ry’ibyo kurya, ibitero by’ikoranabuhanga, ihungabana ry’ubukungu n’ibindi, ibi kandi biri kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu, nta gihugu na kimwe cyakwifasha gukemura ibi bibazo cyonyine."

"Ibi bibazo byose hamwe byibukije abatuye isi na Afurika by'umwihariko, ibihe bigoye turimo ndetse n’ibyago bikomeye twaterwa no kudakorera hamwe, hakenewe kwihutisha imikoranire y’ibihugu n’inzego mu gushakira umuti ibyo bibazo duhura nabyo muri ibi bihe, uruhare rw’abikorera n’imiryango itari iya leta ni ingenzi cyane muri uru rugendo."

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo watanze ikiganiro muri iyi nama we asanga uruhare rw’umutekano mu kwimakaza demokarasi kuri uyu mugabane ari ntashidikanwaho, ariko asaba abari muri izi nshingano gushyira imbaraga ku bibazo bitari gusa urugamba rw’amasasu.

"Demokarasi isobanuye ibintu byinshi, ni uburyo bunyuranye bwa politiki bushyirwaho, buba busubiza ibibazo by’abanegihugu. Demokarasi ni ukumva utekanye aho uri n’umutekano ku rwego rw’igihugu, bivuze kandi ukwihaza mu rwego rw’ubukungu no kuba nta byangiza icyirere. Ntekereza ko demokarasi ri nk’umwambaro twambara, udukwiriye neza kuko wadupimweho."

Ishuri rikuru rya Gisirikare ubu ririmo abasirikare bakuru 48 baturutse mu bihugu bya 12 bya Afurika birimo n’u Rwanda,  bakaba bari gukurikira amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu cyiciro cyaryo cya 10.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage