Yanditswe Jan, 06 2017 13:50 PM | 2,315 Views
Ikigonderabuzima cya Mukono kiri mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, gifite ibibazo bikomeye biterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi. Abarwaza ni abarwayi basabwa kwitwaza za 'buji' cyangwa 'amasitimu' kugira ngo bashobore kwitabwaho ninjoro. Battery z’imirasire y’izuba bafite ngo zarashaje kuburyo zitabika umuriro ndetse no gukoresha imashini itanga amashanyarazi (generator) ngo birabahenda cyane kuburyo batayicana umwanya munini.
Ikigo cya Mukono ni kimwe mu bigo nderabuzima byinshi bidafite umuriro w’amashanyarazi, igaruka z’icyo kibazo zikaba ari nyinshi, zirimo kubura amazi ashyushye yo koga ku babyeyi bamaze kubyara, kudakora ku imashini zakabaye zifashishwa mu kazi k’icyo kigo.
Muri icyo kigo nderabuzima ngo bafite battery z’imirasire y’izuba bifashisha ariko ntizikora neza kubera gusaza. Nkuko byemezwa na Pascal Masengesho, Umuforomo muri iki kigo, izo battery ngo hejuru y’imyaka itanu zari zaragenewe hamaze kurengaho imyaka ibiri, ku buryo n’umuriro ugiyemo iyo bawucanye hashira akanya gato ukaba urashize.
Iki kigo nderabuzima ngo cyakira abarwayi basaga 100 ku munsi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru