Yanditswe Apr, 02 2022 17:23 PM | 29,486 Views
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kiravuga ko gahunda yo guca asbestos ku nzu za Leta biteganyijwe ko izaba yarangiye kwezi kwa 6 umwaka utaha wa 2023.
Ni mu gihe mu Karere ka Huye hakigaragara inzu nyinshi za Kaminuza y’u Rwanda zifite iri sakaro n'ahandi hatandukanye harimo n’uruganda rwa Kadahokwa rutunganya amazi akoreshwa mu Mujyi wa Huye.
Ku ruganda rw’amazi rwa Kadahokwa rutunganya amazi akoreshwa mu Mujyi wa Huye, ruherereye mu murenge wa Tumba , kuri zimwe mu nyubako zaho, isakaro ya fibrociment cg se asbestos ryavanyweho; ahandi riracyahari harimo by’umwihariko ahabikwa imiti ikoreshwa mu gutunganya amazi ndetse no muri laboratwari.
Gusa, Umuyobozi w’uru ruganda Munyamahora Jonas amara impungenge abaturage ko ibi nta ngaruka bigira ku mazi atunganirizwa kuri uru ruganda, cyane ko ntaho ngo bihuriye n’igice cy’aho amazi bayayungurira.
Uretse aha ku ruganda rwa Kadahokwa, mu Karere ka Huye , inyubako nyinshi zigifite iri sakaro rya fibrocement ni iza Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye harimo n’amazu y’abarimu ari ku i Taba.
Umuyobozi w’umusigire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Shema Jean Bosco asobanura ko batangiye gukura iri sakaro mu bice bimwe na bimwe. Gusa ngo kuba bigenda buhoro buhoro ngo biterwa nuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire RHA gitanga iyi serivisi yo kuvanaho asbestos kigenda gisaranganya umwanya ku bayikeneye bityo bigatinda.
Mathias Ntakirutimana umukozi wa RHA ushinzwe gukurikirana imirimo yo guca asbestos asobanurako imirimo yo kuvanaho iri sakaro ku nzu za Leta ikorwa hashingiye ku bushobozi bugenda buboneka.
Mu bushobozi bwabonetse muri iyi ngengo y’imari, mu nyubako za Leta, inzu zizavanwaho asbestos ni metero kare zisaga ibihumbi 83, harimo metero kare ibihumbi 24 zo ku nzu za Kaminuza y’u Rwanda.
Kugeza ubu kuvanaho asbestos mu gihugu hose bigeze ku gipimo cya 72.8 %.
Asbestos igira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu aho abahanga mu buvuzi bagaragaza ko iki kinyabutabire ari kimwe mu bitera kanseri y’ibihaha.
Consolate Kamagajo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru