Yanditswe Dec, 29 2017 18:33 PM | 4,741 Views
Umwana utwite ubyifuje, ashobora gukurirwamo inda, nk'uko biteganywa n'ingingo ya 125 y'itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange ririmo kwemezwa n'inteko rusange y'umutwe w'abadepite. Gukuramo inda kandi bigiye kujya bigenwa n'iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano aho kunyura mu nkiko nk'uko byakorwaga mbere.
Mu mpamvu zemewe kugira ngo umuntu wakuyemo inda
ntakurikiranwe, harimo no kuba ari umwana. Gusa ingingo ya 126 ivuga ko uwo mwana abisabirwa
n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho. Ibi ariko bamwe mu
badepite bagaragaje ko ari imbogamizi bitewe n'uko hari abana badafite
ababyeyi, abandi ntibabisanzureho bihagije. Ati, Uyu mwana mwibuke ko afite ikarita, afite ikarita ya
mutuelle, afite ikarita ya RAMA, ashobora kugenda akajya kwa muganga,
bakamufasha, atagombye ko aba bantu bose bamwuzura hejuru, buri wese avuga icyo
atekereza, ubwo niko iminsi yihuta. Kandi ngira ngo nibutse ko impamvu bijya no
mu buzima, iki ni icyemezo kireba ubuzima, ntabwo ari ikireba imyitwarire
y'abantu."
Ibi ni nabyo Dr. Aflodis Kagaba, umuyobozi w'umuryango uharanira guteza imbere ubuzima n'uburenganzira bwa muntu HDI agarukaho. Ati, "Turishimira ko babyongeyemo umwana nawe abyemerwa, ariko kuvuga ko abanza kubona uburenganzira bw'ababyeyi, ni ikibazo gikomeye cyane. Twanifuzaga ko nibura bafata nk'abana bakuze, nko guhera ku myaka 16 cyangwa 17, kuko babona indangamuntu, bemerewe gukora akazi, bakaba babaha ubwo burenganzira. Kuko nk'uko mubizi neza mu muco wacu ntabwo byoroshye, umwana uretse no kuba yatwaye inda, no kuvuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina kubibwira ababyeyi ntibishoboka. Urumva rero n'ubundi, bishobora kuzaba imbogamizi ituma abana bashobora kujya kubikora muri bwa buryo bufifitse, bushobora guhitana ubuzima bwabo."
Ingingo ya 126 ariko isobanura ko iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ari cyo kitabwaho. Perezida wa komisiyo ya politiki yasuzumye uyu mushinga akaba avuga ko bikuraho izo mbogamizi. Yagize ati, "Kuvuga ngo abiganireho n'ababyeyi, bamubyaye, cyangwa abafite ububasha bwa kibyeyi, ni ukugira ngo barebe aho inyungu zabo ziri, nibarangiza bafate umwanzuro. Igihe atabyumvikanyeho n'abafite ububasha bwa kibyeyi, icyifuzo cy'umwana kirubahirizwa, akabimenyesha ubuyobozi bumwegereye. N'iyo kandi atabishaka iyo nda ntishobora kuvamo. "
Ubusanzwe, gukuramo inda ni icyaha gihanwa n'amategeko. Gusa ingingo ya 125 yemerera gukuramo inda iyo utwite ari umwana, iyo utwite yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyo utwite yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba utwite yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite. Ibi bikorwa na muganga wemewe na Leta, iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano rikazagena inzira binyuramo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru