AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Gusana ubumwe n’ubwiyunge ni urugendo rutagira aho ruhagararira-Fidèle Ndayisaba

Yanditswe Mar, 07 2018 22:06 PM | 10,195 Views



Abakangurambaga b'ubumwe n'ubwiyunge barakangurirwa guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge aho batuye no gukumira icyabuhungabanya cyose. Ibi babisabwe na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ubwo yatangizaga amahugurwa y’abo bakangurambaga agamije kubibutsa inshingano zabo mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

Abakangurambaga b'ubumwe n'ubwiyunge bashyizweho mu 2002, mu gihugu hose bageze kuri 506. Abagera ku 146 baturutse mu mirenge igize intara y'amajyaruguru n'umujyi wa Kigali, nibo bahuriye I Kigali, bibukiranya inshingano zabo mu guteza imbere urwo rugendo batangiye. Bavuze ko hari ibyo bagiye kwitaho mu kongera ikibatsi muri iyo gahunda. Nyiransabimana Leonie/Umukangurambaga w'ubumwe n'ubwiyunge mu karere ka Rulindo ati, ''Gahunda ya ''Ndi Umunyarwanda mu mashuri abanza nay'ayisumbuye yaratangiye ariko hakwiye gufatwa ingamba zo kugira ngo buri mwana amenye ayo masomo hanashakwa imfashanyigisho.' Icyo mbona cyakongerwamno ikibatsi ni uko twajya mu mashuri.''

Komisiyo y’igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge igendeye ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy'ubukoloni na nyuma yaho, igaragaza ko ubumwe bw'Abanyarwanda bwakunze guhura n'ibyonnyi bishingiye ku macakubiri, ivangura, ubuhunzi, inzangano, inyigisho mbi n'ibindi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'iyi Komisiyo Fidèle Ndayisaba agereranya gusana ubumwe n’ubwiyunge nk’urugendo rutagira aho ruhagararira. Yagize ati, ''Uko tugenda dusana ubumwe bw'Abanyarwanda kuko bwasenyutse mu mateka bugasumbishwa ibindi byazanye amacakubiri mu Banyarwanda, bikatugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. uko gusana bijyana no kubaka, uko kubaka rero ni ikivi kitagira aho cyusiriza kuko intego dufite ni uko uko tugenda dutera imbere, tudatezuka, tuba dufite ubudahangarwa ku buryo n'ibindi bigenda biboneka mu isi, bigahungabanya ubumwe bw'abantu ki isi, bitazahirahira byongera kugera ku Banyarwanda. Intego dufite ni iy'igihe kirekire kandi ni iyo kugera ku bumwe butajegajega mu bihe byose.''

Ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwasohotse mu ntangiriro za 2016 bwerekanye ko abagera kuri 92,5% bemeza ko bageze ku bumwe n’ubwiyunge. Iki gipimo kikaba cyarazamutseho 10% ugereranyije n'icyo mu mwaka wa 2010.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage