AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gutangiza isoko rusange rya Afurika ni intambwe ikomeye-Perezida Kagame

Yanditswe Jul, 07 2019 21:45 PM | 11,952 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’Isoko Rusange ku mugabane wa Afurika (Africa Continental Free Trade Area), wabereye i Niamey muri Niger mu nama ya 12 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Umukuru w’Igihugu yabanje kwitabira ibiganiro byabereye mu muhezo byamuhuje n’abakuru b’ibihugu bigize AU, mbere yo guhurira mu nteko rusange.

Perezida Kagame yagaragaje ko gutangiza iri soko rusange rihuriweho n’umugabane w’Afurika ari intambwe ikomeye uyu muryango uteye.

Yashimye raporo yatanzwe na mugenzi we wa Niger Mahamadou Issoufou, avuga kandi ko u Rwanda ruyishyigikiye byimazeyo, ariko agaragaza ingingo 2 zikwiye kwitabwaho, harimo ijyanye no kubanza gushyiraho uburyo bworohereza abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwambukiranya imipaka kwibona muri iri soko, ndetse n’icyemezo cyo gutangira ubucuruzi bushingiye ku masezerano y’iri soko rusange tariki 1 Nyakanga umwaka utaha.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje kandi ko akazi gasigaye ari ugusoza izi nyandiko zijyanye n’iri soko rusange kandi bigakorwa mu gihe gikwiye.

Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu 54 bimaze gushyira umukono kuri ayo masezerano, mu gihe 27 bimaze kuyemeza burundu.

By’umwihariko, muri iyi nama igihugu cya Nigeria cyashyize umukono kuri aya masezerano, bituma Perezida Muhammadu Buhari ahabwa amashyi y’urufaya n’abayitabiriye.

                           Perezida wa Nigeria  Muhammadu Buhari ashyira umukono ku masezerano

Ni ibintu byanyuze abari mu cyumba cy’inama, harimo n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO, Yonov Frederick Agah.

Yagize ati “Nk’umunyanijeriya ukunda igihugu cye, ndifuza gushimira Nyakubahwa Perezida Muhammadu Buhari ku bwo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika uyu munsi nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare n’abanyanijeriya ubwabo. Munyemerere kandi mbagezeho indamukanyo z’umuyobozi wa WTO ushima intambwe yo gutangiza iri soko rizazana impinduka nziza mu bucuruzi bwa Afrika mu gihe kirambye."

Yunzemo ati “Gushyiraho isoko ry’abaguzi n’abakozi bagera kuri miliyari na miliyoni 200, mu myaka 5 iri imbere bizakuraho 90% z’imbogamizi mu misoro mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, binatume ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bugera kuri 52% by’ubucuruzi bwose Afurika ikora bitarenze 2022.”

Muri iyi nama kandi, hatangijwe uburyo buzafasha guhererekanya amafaranga no kwishyurana bwiswe Pan-African Payment and Settlement System (PAPSS), nka kimwe mu bizoroshya imikorere y’isoko rusange ku mugabane.


Perezida wa Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ubucuruzi, Prof. Benedict Okey Oramah, avuga ko ubu buryo bwakozwe n’iyi banki ku bufatanye n’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe ari igisubizo.

Yagize ati “Ubu buryo buzatuma umugabane wa Afrika wunguka asaga miliyari 5 z’amadorali wari kuzatakazaga buri mwaka binyuze mu kwishyurana, butume kandi haba urwunguko rwa miliyari 50 z’amadorali ku bucuruzi avuye mu bucuruzi butanditse bw’imbere muri Afrika, ariko byumwihariko buteze imbere ubucuruzi bw’imbere muri Afrika.  Gushyira mu bikorwa ubu buryo bizanatuma kandi Abanyafurika babasha kwishyurana hagati yabo kandi buri wese agakoresha ifaranga ryo mu gihugu cye.”

Amasezerano ashyiraho iri soko rusange ku mugabane wa Afurika yasinyiwe i Kigali umwaka ushize tariki 21 Werurwe.

                        Ubwo Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryafungurwaga ku mugaragaro

Divin UWAYO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage