AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Guverineri Gasana yasabye ubuyobozi muri Gatsibo kwereka abaturage ko bafite uruhare mu bibakorerwa

Yanditswe Aug, 06 2022 19:38 PM | 76,615 Views



Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel asanga leta yaratanze ibisabwa hafi ya byose ngo Akarere ka Gatsibo gatere imbere mu miturire, ubuhinzi n'ubworozi n’ibindi, igisigaye akaba ari ukwereka abaturage ko babifitemo uruhare kuko aribo bikorerwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo abayobozi mu nzego z’itandukanye z’Akarere ka Gatsibo n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere, batangiraga umwiherero w’iminsi itatu witezweho gucoca ibibazo bikidindiza umuvuduko mu iterambere ryifuzwa muri aka karere.

Ibi bibazo birimo imijyi ikomeje gusigara inyuma mu iterambere, ubutaka budahingwa uko bikwiye hamwe n’ibibanza bitubakwa.  

Muri uyu mwiherero ubera mu karere ka Nyagatare, hagaragajwe ko imijyi itatu y'aka karere ariyo Kabarore, Kiramuruzi na Ngarama ikiri inyuma mu myubakire yayo, hagereranijwe n'aho iterambere ry'ahandi mu gihugu rigeze. 

Ikindi kandi ngo uburyo aka karere gafite inzuri nyinshi ntikakabaye gafite umukamo w'amata utagera no ku ma litilo ibihumbi 20 ku munsi, hakaniyongeraho n’ikindi kibazo cy’uko ubutaka bwagenewe ubuhinzi bwose budatanga umusaruro ku kigero gikwiye.  

Ibi kimwe n’ibindi nibyo Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi asanga abayobozi muri aka karere bategerejweho kubiganiraho byimbitse bikabonerwa umuti.

Abitabiriye uyu mwiherero ni abagize Nyobozi na Njyanama y’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge yose y’Akarere, abayobozi b’amashami ku Karere n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Aba bose basabwe guhanga udushya no kujyana n'igihe kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa mu buryo bwihuse ibyo biyemeje.

 Maurice Ndayambaje



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage