Yanditswe Aug, 06 2022 19:38 PM | 76,615 Views
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel asanga leta yaratanze ibisabwa hafi ya byose ngo Akarere ka Gatsibo gatere imbere mu miturire, ubuhinzi n'ubworozi n’ibindi, igisigaye akaba ari ukwereka abaturage ko babifitemo uruhare kuko aribo bikorerwa.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo abayobozi mu nzego z’itandukanye z’Akarere ka Gatsibo n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere, batangiraga umwiherero w’iminsi itatu witezweho gucoca ibibazo bikidindiza umuvuduko mu iterambere ryifuzwa muri aka karere.Ibi bibazo birimo imijyi ikomeje gusigara inyuma mu iterambere, ubutaka budahingwa uko bikwiye hamwe n’ibibanza bitubakwa.
Muri uyu mwiherero ubera mu karere ka Nyagatare, hagaragajwe ko imijyi itatu y'aka karere ariyo Kabarore, Kiramuruzi na Ngarama ikiri inyuma mu myubakire yayo, hagereranijwe n'aho iterambere ry'ahandi mu gihugu rigeze.
Ikindi kandi ngo uburyo aka karere gafite inzuri nyinshi ntikakabaye gafite umukamo w'amata utagera no ku ma litilo ibihumbi 20 ku munsi, hakaniyongeraho n’ikindi kibazo cy’uko ubutaka bwagenewe ubuhinzi bwose budatanga umusaruro ku kigero gikwiye.
Ibi kimwe n’ibindi nibyo Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi asanga abayobozi muri aka karere bategerejweho kubiganiraho byimbitse bikabonerwa umuti.
Abitabiriye uyu mwiherero ni abagize Nyobozi na Njyanama y’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge yose y’Akarere, abayobozi b’amashami ku Karere n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Aba bose basabwe guhanga udushya no kujyana n'igihe kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa mu buryo bwihuse ibyo biyemeje.
Maurice Ndayambaje
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru