AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Guverineri Habitegeko yasabye ba rwiyemezamirimo kujya barangiza imirimo bahawe ku gihe cyagenwe

Yanditswe Apr, 25 2021 16:58 PM | 54,225 Views



Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François  yasabye ba rwiyemezamirimo kurangiza imirimo yo kubaka ibikorwaremezo by'iterambere ku gihe cyagenwe, kugirango bifashe uturere kwesa imihigo y'uyu mwaka wa 2020-2021, abatabikoze bagacibwa amande.

Ibi yabitangarije mu karere ka Rubavu aho yasuye ahari kubakwa ibikorwa bitandukanye by'iterambere.

Uretse ingaruka zatewe n'icyorezo cya Covid-19 zatumye muri rusange habaho idindira ry'imishinga migari y'ibikorwaremezo biri kubakwa mu karere ka Rubavu, imiterere y’ubutaka bw’amakoro nayo ngo iri mu byatumye imirimo itihutishwa.

Ku ruganda rw’amazi rwa Gihira, ababishinzwe bagaragaza ko bacukuye umuyoboro w’amazi hasi basangamo urutare ndetse no ku Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, imirimo yawo yarahagaze bitewe n’uko abawubakaga ngo hasi mu butaka basanzemo ubuvumo, bisaba ko inyigo yawo isubirwamo kugirango uzubakwe neza.

Ku rundi ruhande ariko bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagaragaza ko kudindira kw'imirimo, biterwa n'ubushobozi buke bw’isoko baba batsindiye bigatuma bakoresha abakozi bake, ndetse n'ikibazo cyo gutinda kubonera amafaranga ku gihe ngo bakomeze ibikorwa.

Indi mishinga migari y'ibikorwaremezo biri kubakwa mu karere ka Rubavu, irimo uruganda rwitezeho gutanga umuriro w’amashanyarazi avuye muri Gaz methane icukurwa mu kiyaga cya Kivu, imihanda ya Kaburimbo iri kubakwa mu Mujyi wa Gisenyi, ndetse n'inkuta zitangira Umugezi wa Sebeya kugirango amazi atangiriza abawuturiye.

Hamwe usanga igihe imirimo yagombaga kurangirira kitarubahirijwe, ahandi ukurikije n’igihe gisigaye ugasanga ari gito ugereranyije n'ibikenewe gukorwa ngo imirimo irangire.

Guverineri Habitegeko Francois  yagaragaje ko hari na bamwe muri ba rwiyemezamirimo batihutisha uko bikwiye imirimo, bikaba bishobora kudindiza imihigo y'uyu mwaka.

Yavuze ko “Zimwe mu ngamba kuri iki kibazo cy'abatubahiriza ibikubiye mu masezerano, harimo no gucibwa amande nk'uko amategeko abiteganya.”

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bugeze ku gipimo cya 50%, bushyira mu bikorwa imihigo bwihaye 96 y'uyu mwaka wa 2020-2021.


Fredy Ruterana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage