AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Guverineri Nyirarugero yasabye abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirinda no kuyirwanya

Yanditswe Jul, 02 2022 18:59 PM | 135,565 Views



Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rulindo, mu kwibuka imiryango yazimye no gusoza iminsi 100 y'icyunamo, ashima Inkotanyi zabohoye Igihugu aboneraho gusaba abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirinda no kuyirwanya.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo mu karere ka Rulindo hibutswe imiryango 260 yazimye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako Karere bakaba bashimira Ingabo zahoze Ari iza RPA zabohoye Igihugu bagahagarika Jenoside bakaba bamaze kwiyubaka mu myaka 28.

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi Ku Musozi uzwi nka Remera y'Abaforongo mu Murenge wa Cyinzuzi ahaguye Abatutsi beshi, bavuga ko myaka 28 ishize Ingabo zahoze Ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi biyubatse bageze Heza.

Mu Gusoza iminsi 100 yo kwibuka Ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibutswe imiryango yazimye mu karere ka Rulindo, ahashyizwe indabo Ku nzibutso zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 

ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw'Igihugu bwavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari ngombwa.

Ku rwego rw'Igihugu, Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko imiryango  yazimye yazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 15. 

Guverineri Nyirarugero Dancille wifatanyije n'abarokotse Jenoside yakorewe mu kwibuka imiryango yazimye, yashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu aboneraho gusaba abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirinda no kuyirwanya.

Mu kwibuka imiryango yazimye 260 yazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragajwe ko muri Rulindo hari Inzibutso 9 zishyinguyemo imibiri ibihumbi 19. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo bwemeza ko izo nzibutso zizahurizwa hamwe mu nzibutso 2 Mu rwego rwo kubungabunga imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage