Yanditswe Feb, 14 2024 20:23 PM | 214,387 Views
Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko igiye gushaka igisubizo cy'ibibazo bitandukanye harimo n'ibura ry'ibikoresho byifashishwa mu gushyira mu bikorwa amasomo y'ubumenyingiro no kongera laboratwari ku bigo byigisha siyansi hirya no hino mu gihugu.
Kongera amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu gihugu, byabaye intego igihugu cyihaye mu cyerekezo cya 2024.
Kuri ubu imirenge uko ari 416 hafi ya yose yamaze kugeramo amashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro, gusa n'ubwo bimeze gutyo, abayigishamo bavuga ko ibura ry'ibikoresho ari imwe mu mbogamizi ituma badatanga ubumemyi bwifuzwa.
Ibi kandi ni na ko bimeze mu mashuri yigisha amasomo ya siyansi aho hamwe na hamwe badafite laboratwari zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Kimwe mu bibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko basanze muri aya mashuri, harimo n'iki cy'ibura ry'ibikoresho, ikibazo banagejeje kuri Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, babaza ingamba guverinoma ifitiye iki kibazo muri rusange.
Ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y'ibikorwa byakozwe na Guverinoma mu kuziba icyuho cy'ingaruka za Covid-19.
U Rwanda rufite intego yo kuba mu 2024 buri murenge mu gihugu uzaba urimo ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe abanyeshuri 60% bazaba biga muri ayo mashuri.
Umwaka w’amashuri wa 2022/2023 warangiye abiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bakabakaba 40% by’abiga mu mashuri yisumbuye ndetse ngo hari icyizere ko bazagenda biyongera.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru