AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Yanditswe Feb, 14 2024 20:23 PM | 214,387 Views



Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko igiye gushaka igisubizo cy'ibibazo bitandukanye harimo n'ibura ry'ibikoresho byifashishwa mu gushyira mu bikorwa amasomo y'ubumenyingiro no kongera laboratwari ku bigo byigisha siyansi hirya no hino mu gihugu.

Kongera amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu gihugu, byabaye intego igihugu cyihaye mu cyerekezo cya 2024. 

Kuri ubu imirenge uko ari 416 hafi ya yose yamaze kugeramo amashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro, gusa n'ubwo bimeze gutyo, abayigishamo bavuga ko ibura ry'ibikoresho ari imwe mu mbogamizi ituma badatanga ubumemyi bwifuzwa.

Ibi kandi ni na ko bimeze mu mashuri yigisha amasomo ya siyansi aho hamwe na hamwe badafite laboratwari zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Kimwe mu bibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko basanze muri aya mashuri, harimo n'iki cy'ibura ry'ibikoresho, ikibazo banagejeje kuri Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, babaza ingamba guverinoma ifitiye iki kibazo muri rusange.

Ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y'ibikorwa byakozwe na Guverinoma mu kuziba icyuho cy'ingaruka za Covid-19.

U Rwanda rufite intego yo kuba mu 2024 buri murenge mu gihugu uzaba urimo ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe abanyeshuri 60% bazaba biga muri ayo mashuri.

Umwaka w’amashuri wa 2022/2023 warangiye abiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bakabakaba 40% by’abiga mu mashuri yisumbuye ndetse ngo hari icyizere ko bazagenda biyongera.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage