Yanditswe Apr, 04 2022 09:09 AM | 26,305 Views
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gusaranganya miliyari zisaga 350 z’amafaranga y’u Rwanda abahinzi n’aborozi, bakeneye inguzanyo ihendutse mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’uru rwego.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko inyungu kuri iyo nguzanyo itagomba kugera ku 10%.
Urwego
rw’ubuhinzi n’ubworozi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu n’imibereho by’abaturarwanda, bose muri rusange dore ko kugeza ubu rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe wose.
Mu kongera umusaruro uva muri uru rwego, guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye kongera ishoramari rijyamo binyuze mu nguzanyo.
Ubwo yagezaga ku bagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye na gahunda zo kugeza ku bahinzi n’aborozi inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Ngirente yagaragaje ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira leta izatangira guha abahinzi n’aborozi babyifuza inguzanyo zihendutse aho ku ikubitiro miliyari zisaga 350 z’amafaranga y’u Rwanda zizashyirwa muri iyi gahunda.
Iyi gahunda ije kunganira izindi zigamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda zirimo gahunda ya nkunganire ku nyongeramusaruro, ni ukuvuga imbuto, ifumbire ndetse n’ishwagara. Nko ku ifumbire kuva mu mwaka wa 2018/2019 guverinoma imaze gukuba hafi inshuro 3 ingengo y’imari igenera ifumbire, aho yavuye kuri miliyari zisaga 5 igera kuri miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.
Ibi byatumye umuhinzi ataremererwa n’igiciro cy’ifumbire cyazamutse ku isoko mpuzamahanga, ku gipimo kiri hagati ya 90% na 100%.
Nko ku ifumbire ya NPK, umuhinzi yishyura amafaranga y’u Rwanda 882 ku kiro aho kuba 1.357 ku kiro, bivuze ko leta imutangira Frw 475 bingana na 35%, naho kuri UREA umuhinzi yishyura 768 ku kiro aho kwishyura 1.280, bivuze ko leta imutangira FRW 512 angana na 40%.
Ibi byatumye mu 2021, ifumbire ikoreshwa igera ku biro 60 kuri hegitari, ivuye ku biro 32 byo mu 2017, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 87,5%.
Muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, kuri hegitari imwe hazaba hakoreshwa ibiro 75 by’ifumbire.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente avuga ko ibyo ari bimwe mu byatumye mu myaka ine ishize umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzamuka ku gipimo cya 5% buri mwaka ndetse amadovize u Rwanda rukura muri uru rwego yiyongera ku gipimo cya 25%, ava kuri miliyari 357 muri 2016/2017 agera kuri miliyari 445 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2020/2021.
Muri rusange abagize Inteko Ishinga Amategeko bashimye uko uru rwego ruhagaze n’imbaraga leta ikomeje kurushyiramo ngo umusaruro wiyongere, ariko basaba ko leta yashyira imbaraga no mu kwihaza ku ifumbire.
Aha Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko guverinoma iticaye ubusa.
U Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Malabo muri Guinea Equatorial mu 2014, agamije guteza imbere ubuhinzi mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru