Yanditswe May, 18 2022 17:04 PM | 109,171 Views
Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’ikigega Nzahurabukungu, cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bikorera mu byiciro bitandukanye by’ubukungu n’ubucuruzi, Miliyali 250 Frw zikaba arizo zongerewe muri iki cyiciro.
Minisitiri w’imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana agaragaza ko muri miliyali 250 zongerewe muri iki kigega, harimo miliyali 150 z’amafaranga yagenewe ishoramari rishya, ubucuruzi buto yaba ubushya n’ubwunganirwa ku gishoro bwagenewe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente wafunguye ku mugaragaro iki cyiciro cya kabiri cy’iki kigega nzahurabukungu, yavuze ko hanatekerezwa ku mishinga mishya bitandukanye n’icyiciro cya mbere cyafashaga kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n'iki cyorezo.
Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko miliyoni 100
z’amadorali zatangiranywe n’iki kigega muri 2020, zafashije kunganira abikorera
bari bafitiye amabanki y’ubucuruzi kutisanga mu bibazo n’izo banki kubera
kutishyura neza inguzanyo.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yongereye mu kigega nzahurabukungu, miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akomeze kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byagizweho ingaruka na Covid-19.
Yagize ati "Guverinoma irongera guhumuriza abaturarwanda bose ko izakomeza gushyiraho ingamba zose zishoboka kugira ngo ibiciro bidakomeza kwiyongera bikabije, cyane cyane ku bicuruzwa by’ingenzi."
Kuri miliyali zisaga 100 z’amafaranga y’uRwanda yari yashyizwe mu kigega nzahurabukungu ubwo cyatangiraga, hatanzwe miliyali 75 z’amafaranga ku bikorera bishyuzwaga na za banki mu rwwego rwo kuvugurura amasezerano aho hari za hoteli zigera ku 151, ibigo bigera kuri 69 by’uburezi, byahawe agera kuri miliyali 12.6 z’amafaranga na miliyali 7.7 z’amafaranga zashowe mu bikorera 55 mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu.
Minisitiri Uzziel avuga ko hari amafaranga yatanzwe kunganira ibigo bitandukanye by’ubucuruzi harimo n’ibito byabonye ubu bwunganizi binyuze kuri za SACCO.
Muri iki cyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu, ikigega cya BDF gitanga ingwate zunganira imishinga cyongerewe ubushobozi mu gihe MINECOFIN ivuga ko amasosiyete agifite imyenda mu mabanki yagenewe miliyali 37 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuyarinda kwinjira mu bibazo n’ayo mambanki kubera kutishyura neza.
RUZIGA EMMANUEL MASANTURA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru