AGEZWEHO

  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...

Guverinoma yongeye gusaba Abanyarwanda kubahiriza uko bikwiye amabwiriza yo kwirinda COVID19

Yanditswe Dec, 17 2020 07:28 AM | 80,979 Views



Inzego zitandukanye zongeye gusaba abanyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose kinyuranyije n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19 muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, kuko n’ubundi yo ihoraho mu gihe nyamara amagara aseseka ntayorwe.

Inzego z'ubuzima mu Rwanda zivuga ko kudohoka ku iyubahirizwa ry'ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n'ikwirakwira rya koronavirusi ari byo ntandaro y'ubwiyongere bw’imibare y’abandura Covid 19 nk’uko minisitiri w'ubuzima Dr. Daniel Ngamije abivuga.

Yagize ati "Habayeho kudohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID. Abantu badohoka kubera impamvu zitandukanye harimo kwihimbira ubutumwa tutabahaye nk'inzego z'ubuzima ko COVID yacitse intege. Kubera ko babonye serivisi zimwe na zimwe zifungurwa, amashuri arafungurwa, abantu bemererwa kujya muri za bisi, Ariko abenshi babifashe nk'aho COVID19 twabashije kumenya ibyayo abantu bagiye gutegereza urukingo twitonze ubuzima bukomeje. Ugasanga rero iyo myumvire idasobanutse ituganishije ku kibazo cy'imibare myinshi turi kubona mu baturage."

Dore nk'ubu shampiyona y'icyiciro cya mbere yahagaritswe rugikubita nyamara yari iri mu bikorwa bya siporo byakomorewe nyuma. Amwe mu makipe yarenze nkana ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, ibintu minisitiri wa siporo Aurore Munyangaju Mimosa avuga ko bidakwiye kwihanganirwa.

Ati "Espoir FC na Bugesera FC bakiniye i Rusizi ariko bigaragara ko Bugesera FC yagiye mu mukino itigeze ipimisha abakinnyi bayo. Byaje no kugaragara aho AS Muhanga na Etincelles nabo bakinnye AS Muhanga itigeze ipimisha abakinnyi bayo ndetse n'ibya Rubavu byabaye aho Rutsiro yakinnye na Rayon Sports bigaragara yuko Rayon Sports yapimishije abakinnyi bayo ariko bajya mu kibuga batarabona ibisubizo.Aha ngaha ibisubizo byabo byaraje ariko biza umukino watangiye bigaragara ko harimo abakinnyi 4 bafite ubwandu bwa COVID ariko ntibabavana mu kibuga ntibabatandukanya n'abandi. Muri raporo twabonye nanone harimo aho byagaragaye ko habayeho bamwe mu bakinnyi cg amakipe yatanze ibisubizo by'inyandiko mpimbano."

Guhagarika imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru n'ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi ni kimwe mu byemezo by'inama y'abaminisitiri yateranye kuwa mbere w’iki cyumweru.

Umuvugizi wa polisi y'igihugu CP John Bosco Kabera asaba buri wese kureba kure akirinda ingaruka ziterwa no kutubahiriza ingamba zigamije guhangana n'icyorezo cya COVID19.

Ati "Itariki 25 z'uyu mwaka izaba ari noheri y'uyu mwaka wa 2020 na tariki 25/12/2021 azaba ari noheri. Itariki ya 01/01 izaba ari ubunani bwa 2021, tariki ya 1/1/2022 nabwo izaba ari ubunani. Noheri ntabwo ibaye ngo ishire, ubunani ntibubaye ngo bushire ariko twitwaye neza covid twayitsinda izo noheri zindi zisigaye tukazazizihiza neza n'imiryango yacu kandi dusabana. Ntekereza rero ko abantu batagomba kureba hafi."

Icyakora nubwo inama y'abaminsitiri yafashe umwanzuro wo guhagarika imihango yose y'ubukwe, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase, avuga hari umwihariko ku baturutse mu mahanga kandi bagomba gusubirayo vuba.

Ati "Abo twabasaba ko bakwegera ubuyobozi bw'umurenge cg bw'inzego z'ibanze ariko nabwo ntabwo tubigira ibirori. Ni serivisi kuko itegeko ribigena mu ngingo yaryo ya 177 iteganya iyo serivisi iteganya ko buri mugeni aba aherekejwe n'abantu 2. Ni iyo serivisi niba umuntu yavuye hanze ari cyo kimuzanye aje gusinyira uwo bashaka gushakana bajye kuri serivisi basinyirwe ariko be kugira ibindi birori bajyamo kuko ubukwe bwose twasabye ko bwimuka bukajya umwaka utaha."

Mu kiganiro bamwe mu bagize guverinoma ndetse n'umuvugizi wa polisi y'igihugu bagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, hagaragajwe ko nyuma y'umunsi umwe hatangajwe ingamba nshya, hirya no hino mu gihugu hari utubari 85 basanzemo abantu bakabakaba 300, abasaga 2,500 barenze ku masaha yo kugera mu rugo harimo n'abari batwaye ibinyabiziga 128, hanafatwa abagera hafi ku 2 000 batambaye udupfukamunwa uko bikwiye.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage