AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye Vital Kamerhe wa DRC

Yanditswe Mar, 13 2019 10:02 AM | 4,888 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Vital Kamerhe bagirana ibiganiro byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi. 

Muri ibyo biganiro hanagarutswe ku ngendo z’abakuru b’ibihugu, nk’umusaruro uzakomoka ku mibanire myiza ibihugu byombi bifitanye. Nkuko byemezwa na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard Sezibera uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi i Kigali ruteganywa mu minsi ya vuba. 

Nk’uko bigaragara ku rubaga rwa Twitter rw'ibiro by'umukuru w'igihugu cya Congo Kinshasa, ubu butumwa bujyanye n'ikifuzo cya Perezida Tshisekedi mu gutanga ubufasha mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw'igihugu. 

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe, nawe abinyujije kuri twitter yavuze ko Tanzania, Kenya, Congo Kinshasa U Rwanda n'ibindi bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari birajwe inshinga no guharanira amahoro, binyuze mu gukemura burundu ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro, ariko kandi hakabaho ubufatanye mu bukungu no kwishyira hamwe kw'ibihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage