Yanditswe Mar, 13 2019 10:02 AM | 4,869 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Vital Kamerhe bagirana ibiganiro byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Muri ibyo biganiro hanagarutswe ku ngendo z’abakuru b’ibihugu, nk’umusaruro uzakomoka ku mibanire myiza ibihugu byombi bifitanye. Nkuko byemezwa na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard Sezibera uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi i Kigali ruteganywa mu minsi ya vuba.
Nk’uko bigaragara ku rubaga rwa Twitter rw'ibiro by'umukuru w'igihugu cya Congo Kinshasa, ubu butumwa bujyanye n'ikifuzo cya Perezida Tshisekedi mu gutanga ubufasha mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw'igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe, nawe abinyujije kuri twitter yavuze ko Tanzania, Kenya, Congo Kinshasa U Rwanda n'ibindi bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari birajwe inshinga no guharanira amahoro, binyuze mu gukemura burundu ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro, ariko kandi hakabaho ubufatanye mu bukungu no kwishyira hamwe kw'ibihugu.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru