AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Habyarimana ari bwicwe twarirukanwe-Ubuhamya bw’abarokokeye ku kibuga cy'indege cya Kigali

Yanditswe May, 07 2021 17:41 PM | 58,609 Views



Kuri uyu wa Gatanu ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali, habereye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi kuri icyo kibuga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abaharokokeye batanga ubuhamya bw’uburyo mbere y’uko indege ya Habyarimana iraswa, abatutsi bahakoraga bahise birukanwa.

Abafite ababo bahoze bakora kuri iki kibuga, bashimira ubuyobozi bwa RwandAir kuba bubasha kuzirikana abahoze bahakora bakabibuka.

Ndegeya Mukamusana Madelene wahoze akora kuri iki kibuga, avuga ko bahungiye mu nkengero zacyo ariko banga ko binjira ngo babe bahabonera ubuhungiro.

Yagize ati “Umugabo wanjye yakoreraga Air Rwanda njye nkorera Régie des Aeroports, igihe cyarageze indege ya Habyarimana iraye iri buraswe baratwirukana.”

“Iki gikorwa cyo kwibuka ni ikintu cyiza kuko twumva ko umuntu agaruye agaciro, bikadufasha no kwibuka ko kiriya gihe twarenganaga ariko haje kubaho n'abandi babona ko abantu barenganye.”

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Mushi Erneste asaba ababuze ababo bakoraga kuri iki kibuga cy'indege kutiheba, ahubwo bagaharanira kubaho kuko ubuyobozi bw’iki kibuga buri kumwe na bo.

Yagize ati “Hari ubuzima kandi turi kumwe na bo kugira ngo aho abatuvuyemo bavuye, twe twasigaye duhari kugira ngo bareke kuguma mu gahinda n'ubwigunge, bumve ko hari abandi bari hafi kandi babafasha kugira ngo ubuzima bugende neza.”

Kuri uyu munsi hibutswe abari abakozi b’iki kibuga bagera kuri 13 bahakoraga bicwa muri jenoside yakorewe abatutsi.


Uwitonze Providence Chadia



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage