Yanditswe May, 07 2021 17:41 PM | 58,609 Views
Kuri
uyu wa Gatanu ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali, habereye umuhango wo
kwibuka abahoze ari abakozi kuri icyo kibuga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi,
abaharokokeye batanga ubuhamya bw’uburyo mbere y’uko indege ya Habyarimana
iraswa, abatutsi bahakoraga bahise birukanwa.
Abafite ababo bahoze bakora kuri iki kibuga, bashimira ubuyobozi bwa RwandAir kuba bubasha kuzirikana abahoze bahakora bakabibuka.
Ndegeya Mukamusana Madelene wahoze akora kuri iki kibuga, avuga ko bahungiye mu nkengero zacyo ariko banga ko binjira ngo babe bahabonera ubuhungiro.
Yagize ati “Umugabo wanjye yakoreraga Air Rwanda njye nkorera Régie des Aeroports, igihe cyarageze indege ya Habyarimana iraye iri buraswe baratwirukana.”
“Iki gikorwa cyo kwibuka ni ikintu cyiza kuko twumva ko umuntu agaruye agaciro, bikadufasha no kwibuka ko kiriya gihe twarenganaga ariko haje kubaho n'abandi babona ko abantu barenganye.”
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Mushi Erneste asaba ababuze ababo bakoraga kuri iki kibuga cy'indege kutiheba, ahubwo bagaharanira kubaho kuko ubuyobozi bw’iki kibuga buri kumwe na bo.
Yagize ati “Hari ubuzima kandi turi kumwe na bo kugira ngo aho abatuvuyemo bavuye, twe twasigaye duhari kugira ngo bareke kuguma mu gahinda n'ubwigunge, bumve ko hari abandi bari hafi kandi babafasha kugira ngo ubuzima bugende neza.”
Kuri uyu munsi hibutswe abari abakozi b’iki kibuga bagera kuri 13 bahakoraga bicwa muri jenoside yakorewe abatutsi.
Uwitonze Providence Chadia
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru