AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hagaragajwe uburyo amahitamo y'u Rwanda ari yo yatumye rugira amahoro

Yanditswe Sep, 21 2019 19:55 PM | 12,610 Views



Abayobozi mu nzego zinyuranye bemeza ko amahoro u Rwanda rufite ubu, ashingiye ku mahitamo rwakoze yo kwishakamo ibisubizo, ariko by'umwihariko gahashyirwa imbere ubumwe bw'Abanyarwanda. Ibi babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'ishuri ry'igihugu ry'amahoro, Rwanda Peace Academy.

Iyi nama yari igamije gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu kubaka amahoro n’iterambere mu myaka 25 ishize, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko mu rwego rw'ubutabera havuguruwe imikorere y'inkiko, ariko n'amategeko akavugururwa, harimo n'itegeko nshinga ryateguwe n'Abanyarwanda kandi rikanemezwa na bo ubwabo, hagashyirwaho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, aho yatanze urugero rw'inkiko Gacaca zaburanishije abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri w'Ubutabera  avuga ko igihe cyose, Abanyarwanda bigisha ubworoherane no guharanira ubumwe.

Yagize ati ''Icyo dukora mu nzego zose, zaba iza Leta n'iz'abikorera, buri gihe dushimangira ubumwe bwacu, dushimangira imiterere inyuranye yacu, dushimangira ukudatezuka kwacu kwatugejeje aha turi. Tukamenya neza ko ubworoherane bwabaye umuco, ko bwabaye kamere, ko ari kimwe mu bintu by'umwihariko bituranga nk'Abanyarwanda.''

Umukuru w'Urwego rw'Imiyoborere RGB, Usta Kayitesi avuga ko ikindi cyatumye u Rwanda rugera ku mahoro, ariko uko babanje guharanira umutekano w'igihugu, ubundi bakareba n'ibyigeze kubatanya kugira ngo bitazongera.

Ati ''Iyo nzira igihugu cyahisemo, ya buri gihe kuganira no gushaka umuti w'ibibazo byacu, yabaye inzira ikomeye cyane, ituma koko tumenya ko ikibazo turimo gusubiza ari cyo kibazo cy'ingutu turimo. Umuntu rero yavuga ko amahitamo y'ubuyobozi twagize nk'igihugu, yabaye amahitamo ndangagaciro gakomeye, kuko ubuyobozi bwahisemo kudushakira ubumwe. Bituma n'Abanyarwanda bamenya ibyiza by'ubumwe baranabuharanira."

Abari bitabiriye iyi bama, biganjemo abayobozi mu nzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye by’Afurika, bemeza ko inzira yo kwishakamo ibisubizo ariyo yonyine ishobora gutanga umuti wihuse w’ibibabo by’umutekano.

Gen Maj Ferdinad Safari, Umuyobozi Mukuru ushinzwe politiki n’ingamba muri Minisiteri y’Ingabo avuga ko ibi biganiro byongeye gutanga umusanzu muri iki cyerekezo kigamije kurushaho kubaka amahoro arambye.

Yagize ati "Nizeye ko iyi nama yababereye umwanya wo gusangira amakuru, ibitekerezo, ubunararibonye n'amasomo mwize. Nzi ko byatanze umusaruro ukomeye, kandi mwkauyemo inyingisho nziza."

Iyi nama yo ku rwego rwa Afurika, yitabiriwe na bamwe mu bayobozi b'ibigo bishinzwe kubungabunga amahoro mu bihugu 9 bya Afurika bisanzwe bifite ibigo bibungabunga amahoro, abashakashatsi n'impuguke zo muri urwo rwego.


Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage