Yanditswe Feb, 17 2022 18:25 PM | 33,687 Views
Hagiye gushyirwaho amasezerano y'ubufatanye mu burezi hagati ya Leta n'amadini n'imiryango itari iya Leta, yitezweho kunoza imiyoborere y'ibigo by'amashuri n'imitangire ya serivisi z'uburezi.
Ishyirwaho ry'amasezerano y'imikoranire rishingira ku itegeko ry'uburezi kandi iririmo gukoreshwa ni iryo mu mwaka wa 2001.
Amasezerano y'imikoranire hagati ya Leta n'ibigo byigenga yari yarashyizweho mu mwaka wa 1987, aho mu bafatanyabikorwa 17 bariho muri iki gihe umwe gusa ari we wari warayasinye.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi asobanura ko ibi byateraga icyuho gikomeye mu miyoborere rusange y'ibigo leta ihuriyeho n'abikorera biganjemo abanyamadini n'amatorero.
Ibigo by'amashuri byagiye byiyongera ndetse binashingiye ku madini n'amatorero n'imiryango itari iya Leta.
Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko 1.2% by'ibigo ari byo bifite komite zigenzura imikoreshereze y'umutungo, urwego rw'imiyoborere ruri ku gipimo cya 5.3% na ho imitangire ya serivisi ku mpuzandengo ya 67%.
Abafite aho bahuriye n'uburezi mu madini n'amatorero basanga gushyiraho amasezerano y'imikoranire bizakuraho kwitana bamwana hagati ya leta n'abafite amashuri bahuriyeho.
Mu gihe kitarenze amezi 2, amasezerano y'ubufatanye mu burezi hagati ya Leta n'amadini, amatorero n'imiryango itari iya Leta ngo azaba yamaze kunozwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard ashimangira ko ishyirwaho ry'aya masezerano rizanagira uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi yitezweho.
Bimwe mu bibazo bigihangayikishije mu mashuri Leta ifatanya n'abikorera birimo iby'abana bata amashuri, abangavu baterwa inda, ikibazo cy'ikinyabupfura gike ku banyeshuri ndetse n'imicungire y'abarimu. Ubusanzwe Leta ni yo ihemba abarimu igatanga n'ibikoresho na ho ba nyir'ibigo bagatanga ubutaka no bakanubaka amashuri.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru