AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hagiye gushyirwaho amasezerano hagati ya Leta n'abafatanyabikorwa mu burezi

Yanditswe Feb, 17 2022 18:25 PM | 33,687 Views



Hagiye gushyirwaho amasezerano y'ubufatanye mu burezi hagati ya Leta n'amadini n'imiryango itari iya Leta, yitezweho kunoza imiyoborere y'ibigo by'amashuri n'imitangire ya serivisi z'uburezi. 

 Ishyirwaho ry'amasezerano y'imikoranire rishingira ku itegeko ry'uburezi kandi iririmo gukoreshwa ni iryo mu mwaka wa 2001.

Amasezerano y'imikoranire hagati ya Leta n'ibigo byigenga yari yarashyizweho mu mwaka wa 1987, aho mu bafatanyabikorwa 17 bariho muri iki gihe umwe gusa ari we wari warayasinye. 

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi asobanura ko ibi byateraga icyuho gikomeye mu miyoborere rusange y'ibigo leta ihuriyeho n'abikorera biganjemo abanyamadini n'amatorero.

Ibigo by'amashuri byagiye byiyongera ndetse binashingiye ku madini n'amatorero n'imiryango itari iya Leta.

 Ubushakashatsi bwa RGB  bugaragaza ko 1.2% by'ibigo ari byo bifite komite zigenzura imikoreshereze y'umutungo, urwego rw'imiyoborere ruri ku gipimo cya 5.3% na ho imitangire ya serivisi ku mpuzandengo ya 67%. 

Abafite aho bahuriye n'uburezi mu madini n'amatorero basanga gushyiraho amasezerano y'imikoranire bizakuraho kwitana bamwana hagati ya leta n'abafite amashuri bahuriyeho.

Mu gihe kitarenze amezi 2, amasezerano y'ubufatanye mu burezi hagati ya Leta n'amadini, amatorero n'imiryango itari iya Leta ngo azaba yamaze kunozwa. 

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard ashimangira ko ishyirwaho ry'aya masezerano rizanagira uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi yitezweho.

Bimwe mu bibazo bigihangayikishije mu mashuri Leta ifatanya n'abikorera birimo iby'abana bata amashuri, abangavu baterwa inda, ikibazo cy'ikinyabupfura gike ku banyeshuri ndetse n'imicungire y'abarimu. Ubusanzwe  Leta ni yo ihemba abarimu igatanga n'ibikoresho na ho ba nyir'ibigo bagatanga ubutaka no bakanubaka amashuri.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage