Yanditswe Sep, 23 2020 18:21 PM | 64,651 Views
Hailemariam Desalegn
wahoze ari Minisitri w'Intebe wa Ethiopia ubu akaba ari Umuyobozi w'inama
y’Ubutegetsi y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’ubuhinzi (AGRA), arashima
imbaraga u Rwanda rwashyize mu bushakashatsi bw'imbuto z'ibihingwa nka kimwe mu
bihugu binyamuryango by'iri huriro hagamijwe ko imbuto abahinzi bakenera
zitatumizwa mu mahanga.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatu, ubwo yasuraga Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi (RAB) giherereye mu Karere ka Huye.
Ku cyicaro cy’iki kigo, Hailemariam Desalegn, yasuye Gene Bank, ububiko bw’imbuto zenda gucika cyangwa ziri mu marembera zirimo nk’inzuzi n’ubunyobwa ndetse anasura umurima w’insina z’amoko anyuranye nazo zibungwabungwa kugira ngo zidacika.
Nk’uhagarariye ihuriro u Rwanda rubereye umunyamuryango kandi ryita cyane ku bushakashatsi ku mbuto z’ibihingwa, ashima cyane umuhate u Rwanda rwashyize muri ubu bushakashatsi hagamijwe kugabanya ingano y’izitumizwa hanze y’ igihugu.
Yagize ati “Uyu munsi twishimiye kumenya ko RAB yikoreye imbuto ikenewe mu gihugu, ubwo bushakashatsi bwageze ku musaruro ku mbuto zinyuranye zihingwa mu Rwanda zamaze kuboneka, iryo ni ishingiro rya byose. Ntabwo tugomba guhora duhanze amaso imbuto ziva hanze.”
Uyu muyobozi avuga ko icyo iri huriro rigamije ari ukugira ngo ubu bushakashatsi bukorwa butume haboneka imbuto nziza, hagamijwe kongera umusaruro. Ibi na byo ngo bituma hakorwa ubuhinzi bw’umwuga bubyara inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.
Yakomeje avuga ko mu gihugu nk’u Rwanda aho ijanisha rinini riri mu mwuga w’ubuhinzi, ngo iyo ikigo cy’ubushakashatsi gikoze gutya, umuhinzi ntahingira kurya gusa ahubwo ahingira isoko akabona amafaranga.
Yagize ati “Turashaka kubona umuhinzi muto mu bihugu byacu ava ku rwego rwo guhingira kurya gusa ahubwo agahingira isoko hanyuma buhoro buhoro agahindura ubuzima bwe ku buryo mu gihe kizaza yinjira mu ruhando rw’abongerera agaciro umusaruro. Urugero nk’abana be na bo bakinjira mu bijyanye n’inganda nto n’iziciriritse mu gihe bafite amafaranga kuko ndatekereza ko dusabwa gukora ku buryo mu mufuka w’umuhinzi hinjira amafaranga avanye mu buhinzi.”
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa, avuga ko iri huriro AGRA, kuva mu mwaka wa 2008 batangira gukorana, ryagize uruhare runini mu kwigisha abashakashatsi bafasha ikigo ayoboye mu gushaka ibisubizo biri mu buhinzi bw’u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2008, iri huriro AGRA rimaze gufasha RAB guhugura no kohereza kwiga abashakashatsi bagera 20. Ibi bikorwa n’ibindi birimo no gufasha abaturage bari mu mwuga wo gutubura imbuto nziza, kuva muri uyu mwaka birabarirwa agaciro ka miriyari 4 z’ amafaranga y’u Rwanda.
KALISA Evariste
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru