AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hari abakenera serivisi zitandukanye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko zasubiye inyuma muri iki gihe

Yanditswe May, 02 2022 19:19 PM | 66,710 Views



Bamwe mu bakenera serivisi zitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, batangaje ko ireme rya serivisi bahabwa zasubiye inyuma bagatanga urugero rwa zimwe muri hoteli, resitora na hamwe mu hatangirwa serivisi mu nzego za leta n'iz'abikorera hakigaragara uburangare no kutita ku bahakenera serivisi.

Hari abavuga ko bamaze kwemera iyo mikorere itari myiza bitewe n'uko badafite ukundi babigenza, ariko hari n'abandi bavuga ko batakibyihanganira mu rwego rwo gufasha abatanga izo serivisi zitanoze kwikosora.

Ku ruhande rw'abatanga serivise bamwe bavuga ko bagifite intege nke mu kuzitanga bitewe n’impamvu zitandukanye, gusa hari n'abavuga ko bamenye ibanga ko gutanga serivisi inoze ariryo shingiro ry'inyugu ku ishoramari ryabo kuko byatumye babona inyungu yisumbuye.

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugeza kubitabiriye inama nkuru y'Umuryango FPR INKOTANYI, yongeye gusaba inzego zose zibishinzwe n'abantu ku giti cyabo kwita kuri iki kibazo cy'imitangire ya serivisi itaragera ku rwego rushimishije.

Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Theoneste avuga ko iki kibazo kizaganirwaho mu nama izahuza vuba inzego zose z’abikorera ,maze gifatirwe imyanzuro iganisha ku mpinduka mu mitangire ya serivisi.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko umujyi wa Kigali wakajije ubugenzuzi ku mahoteli, resitora n’ahandi hakirirwa abantu ngo mu minsi ya vuba abazaba bagitanga serivise nabi bazagirwa inama ariko aho bikabije bazajya banahanwa.

U Rwanda rwagiye rutera imbere mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ubuvuzi, ubukerarugendo n'ubucuruzi ariko ikibazo cy'imitangire ya serivise muri izi nzego n'izindi zitandukanye zakomeje kunengwa n'abagana izi nzego.

Ababikurikiranira hafi bagahamya ko bidibdiza iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, kandi bigasubiza inyuma ubukungu bw'igihugu.


Jean Paul MANIRAHO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage