AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Hatangijwe uruganda rukora amakaro muri Ruhango

Yanditswe Jun, 18 2021 15:03 PM | 139,580 Views



Mu karere ka Ruhango, hatangiye uruganda rukora amakaro yo mu nzu, aho mu kwezi batunganya metero kare zirenga 750.

Umuyobozi w’uru ruganda ruzwi nka Kirengeri Tiles, Muhire Janvier yatangaje ko amakaro bakora amaze kugera ku masoko yo mu Rwanda hose.

Yavuze ko aya makaro kandi amaze kugera no mu mahanga mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho bafite isoko rinini.

Yavuze ko bimwe mu bibazo bafite, ni uko ngo usanga mu Rwanda abantu bamenyereye gukoresha amakaro ava hanze, yiganjemo  by’umwihariko ayava mu gihugu cy'u Bushinwa.

Gusa ngo baramutse bitabiriye gukoresha ibyo mu Rwanda byafasha mu guteza imbere gahunda ya made in Rwanda, ndetse bigatuma bongera ibyo bakora bikanatanga  n'akazi ku banyarwanda benshi.

Yavuze ko kwitabira gukoresha amakaro akorerwa mu Rwanda, byaba imwe mu nzira yafasha kugabanya ikinyuranyo usanga hagati y'ibikoresho byo mu bwubatsi bituruka mu mahanga.

Bamwe mu bakozi bakora muri uru ruganda, bemezako byabafashije kwiteza imbere mu miberejo yabo ya buri munsi, ndetse bamwe ngo bahungukiye ubumenyi mu bijyanye no gukora amakaro, mu gihe mbere bumvaga ari ibintu bikorerwa hanze y'igihugu gusa.

Uru ruganda  mu gukora aya makaro rwifashisha ahanini umucanga na sima ndetse n’ibindi bikoresho biandukanye, bifashisha mu guhindura amabara y'amakaro bifuza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage