AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hatangiye urugendo rw'ibilometero 100 rwitiriwe urugamba rwo kubohora Igihugu

Yanditswe Jul, 01 2019 10:47 AM | 11,951 Views



Guhera mu gitondo cyo kuri  uyu wa mbere mu Karere ka Gicumbi,  hatangiye urugendo rwitiriwe urugamba rwo kubohora Igihugu, aho rwitabiriwe n'abantu batandukanye, bikaba biri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 u Rwanda rwibohoye.

Abitabiriye uru rugendo saa kumi n'ebyiri n'igice bahagurukiye  ku Mulindi w'i Ntwali. aho bari bakambitse, berekeza  mu Murenge wa Bwisige, aho batagiranye ibyishimo byinshi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere bakora urugendo rw'amaguru rw'ibilometero 35, aho baza gusoreza mu Murenge wa Bwisige ri na ho baza kurara bakazakomeza kuri uyu wa Kabiri.

Muri uru rugendo, abarurimo baracishamo bagahagarara ahantu hafite amateka yihariye mu rugamba rwo kubohora Igihugu bakayasangizwa n'umwe mu bakozi b'Ikigo cy'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda bakorera mu Ngoro y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu.

Ku wa Kabiri abitabiriye uru rugendo bazahaguruka mu Murenge wa Bwisige berekeza mu Murenge wa Rutare. Na ho ku wa Gatatu bazava i Rutare berekeze mu Murenge wa Gikomero,  ku wa kane bave i Gikomero berekeza kuri Stade Amahoro i Remera, ahazizihirizwa umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25.

                      Abitabiriye uru rugendo bafite ibyishimo byinshi

                       Urugendo rwatangiriye ku Ngoro y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage