Yanditswe Apr, 22 2019 10:21 AM | 7,189 Views
I
Kigali hatangiye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu ihurije hamwe abaharariye
ibigo n’inzego zishinzwe guteza imbere ubuzima mu bihugu bigize umuryango
w’Afrika y’Uburasirazuba ndetse n’igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi
ya Kongo mu kurwanya indwara ya Malaria ikomeje kwiyongera mu karere k’ibiyaga
bigari ndetse no guhitana ubuzima bw’abaturage batari bake.
Ni inama igamije kurebera hamwe uko indwara ya malaria ihagaze muri buri gihugu, ingaruka igira ku baturage, ndetse n’ahakiri icyuho mu guhangana n’iyo ndwara bihereye ku kugaragaza uduce yiganjemo kurusha utundi muri ibyo bihugu.
Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuzeko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango mu gushyiraho ingamba zikarishye mu kurwanya indwara ya Malaria kuko igira ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Impuguke mu buvuzi zaturutse muri ibyo bihugu zigaragazako hakenewe ko ibihugu binoza ubufatanye mu gushyiraho ingamba zihamye zo gukangurira abaturage kwirinda indwara ya malaria. Zivuga kandi ko bitoroshye ko igihugu kimwe ubwacyo kitabasha kwirinda indwara ya malaria 100% mu gihe hari urujya n’uruza rw’abaturage bambukiranya imipaka, bityo Hakaba hakenewe ubushake bwa politiki no guhanahana amakuru n’inararibonye ku bikorwa bikorwa muri buri gihugu bigamije kurwanya indwara ya Malaria.
Biteganijwe ko iyi nama izarangira hashyizweho uburyo ibyo bihugu bigomba gufatanya mu kurwanya indwara ya Malaria, ndetse n’uburyo bwo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuvuzi mu guhangana n’iyo ndwara ya malaria.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru