Yanditswe May, 11 2021 08:59 AM | 23,288 Views
Guhera kuri
uyu wa Mbere, i Kigali hateraniye inama y’iminsi itatu y’Ihuriro ry’Abaperezida
b’Inkiko z’Ikirenga na Komite y’Uburezi mu butabera mu Muryango w’Afurika
y’Iburasirazuba muri Afurika y’Iburasirazuba.
Insanganyamatsiko yayo ni Uruhare rw’Ubucamanza mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera bushingiye ku bidukikije hagamijwe amajyambere arambye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abagize ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga bazibanda ku izahurwa ry’ibikorwa by’iri huriro mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bagira uruhare rugaragara mu kwishyira hamwe nyako kw’ibihugu byo mu Karere.
Iri huriro kandi rizarebera hamwe aho ibyemezo n’imyanzuro by’inama iheruka bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Imyinshi mu myanzuro yagiye ifatwa ijyanye n’uburyo bwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Abitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bitezweho kandi kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Intumwa Nkuru za Leta zo muri ibi bihugu, hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana na gahunda yo kwishyira hamwe kw’ibihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru