Yanditswe May, 11 2021 08:59 AM | 23,272 Views
Guhera kuri
uyu wa Mbere, i Kigali hateraniye inama y’iminsi itatu y’Ihuriro ry’Abaperezida
b’Inkiko z’Ikirenga na Komite y’Uburezi mu butabera mu Muryango w’Afurika
y’Iburasirazuba muri Afurika y’Iburasirazuba.
Insanganyamatsiko yayo ni Uruhare rw’Ubucamanza mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera bushingiye ku bidukikije hagamijwe amajyambere arambye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abagize ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga bazibanda ku izahurwa ry’ibikorwa by’iri huriro mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bagira uruhare rugaragara mu kwishyira hamwe nyako kw’ibihugu byo mu Karere.
Iri huriro kandi rizarebera hamwe aho ibyemezo n’imyanzuro by’inama iheruka bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Imyinshi mu myanzuro yagiye ifatwa ijyanye n’uburyo bwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Abitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bitezweho kandi kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Intumwa Nkuru za Leta zo muri ibi bihugu, hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana na gahunda yo kwishyira hamwe kw’ibihugu.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru