Yanditswe Mar, 22 2024 14:58 PM | 156,169 Views
Ikigega
Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigiye guha u Rwanda miliyoni 165 z'Amadolari ya
Amerika azarufasha muri gahunda z'iterambere no kuzamura ibikorwa by'ubukungu.
Ni nyuma y’uko itsinda ry’abakozi b’iki kigega ndetse n’abo ku ruhande rw’u Rwanda, bagiranye ibiganiro byemerejwemo ko u Rwanda rwujuje ibisabwa.
Amafaranga u Rwanda ruzayahabwa mu byiciro bibiri harimo icy’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF (Standby Credit Facility). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 88,9$.
Harimo kandi andi miliyoni 76,6$ azifashishwa binyuze muri gahunda ya Resilience and Sustainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n’izindi ngamba zihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Itsinda rya IMF riyobowe na Ruben Atoyan ryari rimaze iminsi mu Rwanda, kuko ryahageze tariki 11 Werurwe 2024, rikaba ryaragiranye ibiganiro n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kugenzura uko ubukungu bwifashe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko aya mafaranga azashyirwa mu ngengo y’imari, agakoreshwa mu bikorwa binyuranye mu gihe andi azakoreshwa mu bijyanye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Yagize ati “Ndashimira IMF ikomeje gushyigikira u Rwanda. Tuzakomeza gukorana bya hafi na IMF kugira ngo habeho gucunga neza ubukungu bwacu.”
Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ndetse umwaka ushize wa 2023, umusaruro mbumbe w’igihugu wageze ku gipimo cya 8,2% bitewe n’izamuka ry’urwego rwa serivisi, ubwubatsi n’izindi.
Jean de Dieu AKAYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru