Yanditswe Mar, 27 2019 19:43 PM | 5,576 Views
Inteko rusange - Umutwe
w'Abadepite yanyuzwe n'ibisobanuro Minisitre yayigejejeho
ku bibazo yari yabajijwe mu nyandiko, byagaragajwe muri raporo ya komisiyo
y'ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije ubwo yasesenguraga ibibazo bibangamiye
ubucuruzi n'inganda hirya no hino mu gihugu.
Ministre w'Ubucuruzi n'Inganda Hakuziyaremye Soraya, yasobanuriye inteko rusange
umutwe w'abadepite ku bibazo 23 yagaragararijwe anerekana ingamba n'igihe cyo
kubikemura. Ibyinshi birarebana n'imikorere n'imikoranire y'inganda n'abahinzi
n'umusaruro wangirika.
Abadepite bagaragaje ko
hari ibindi bikwiye kugaragazwa cyane cyane birebana n'imikorere y'inganda.
Kuri iki cy'inganda, Ministiri Hakuziyaremye yagaragaje ko abafite inganda zitujuje ubuziranenge batangiye kwegerwa kugira ngo bahabwe ubumenyi naho ku kijyanye n'inganda zikora ibyo gupfunyikamo ngo haracyashakwa abashoramari
Minisitiri w'ubucuruzi n’inganda yari yatanze ibisobanuro mu magambo ku itariki ya 07 z'ukwezi gushize, ariko icyo gihe inteko rusange ntiyanyurwa, ifata umwanzuro wo kumusaba kuzatanga ibisobanuro mu nyandiko, byaje kunyura izi ntumwa za rubanda.
Inkuru ya John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru