AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

INTEKO YANYUZWE N'IBISOBANURO BYA MINISITIRI SORAYA

Yanditswe Mar, 27 2019 19:43 PM | 5,576 Views



Inteko rusange - Umutwe w'Abadepite yanyuzwe n'ibisobanuro Minisitre  yayigejejeho ku bibazo yari yabajijwe mu nyandiko, byagaragajwe muri raporo ya komisiyo y'ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije ubwo yasesenguraga ibibazo bibangamiye ubucuruzi n'inganda hirya no hino mu gihugu.

Ministre w'Ubucuruzi n'Inganda Hakuziyaremye Soraya, yasobanuriye inteko rusange umutwe w'abadepite ku bibazo 23 yagaragararijwe anerekana ingamba n'igihe cyo kubikemura. Ibyinshi birarebana n'imikorere n'imikoranire y'inganda n'abahinzi n'umusaruro wangirika.

Abadepite bagaragaje ko hari ibindi bikwiye kugaragazwa cyane cyane birebana n'imikorere y'inganda.

Kuri iki cy'inganda, Ministiri Hakuziyaremye yagaragaje ko abafite inganda zitujuje ubuziranenge batangiye kwegerwa kugira ngo bahabwe ubumenyi naho ku kijyanye n'inganda zikora ibyo gupfunyikamo ngo haracyashakwa abashoramari

Minisitiri w'ubucuruzi n’inganda yari yatanze ibisobanuro mu magambo ku itariki ya 07 z'ukwezi gushize, ariko icyo gihe inteko rusange ntiyanyurwa, ifata umwanzuro wo kumusaba kuzatanga ibisobanuro mu nyandiko, byaje kunyura izi ntumwa za rubanda.


Inkuru ya John BICAMUMPAKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage