Yanditswe Mar, 09 2020 09:48 AM | 7,815 Views
Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rurizihiza umunsi ngarukamwaka w'umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza rubereye umunyamuryango, umunsi uzwi ku izina rya Commonwealth day. Ni umunsi wizihizwa buri mwaka mu bihugu 54 byose bihuriye muri uyu muryango.
Mu rwego rwo kuwizihiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibendera ry'uyu muryango rikaba ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, inyubako biteganyijwe ko ari nayo izaberamo inama y'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bihuriye muri uyu muryango, inama izwi nka CHOGM iteganyijwe kuba mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kandi, hateganyijwe umuhango wo kwizihiza uyu munsi, ukaza kwitabirwa na bamwe mu bagize guverinoma, ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda n'abandi ba diplomates biganjemo abo mu bihugu binyamuryango.
Ibirori byo kwizihiza uyu ku rwego rwa Commonwealth birabera mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ubwongereza London, ibirori byitabirwa n'umuyobozi w'uyu muryango akaba n'umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II.
Umunsi wa
Commonwealth ni ngarukamwaka, ukaba wizihizwa ku isi hose. Uyu munsi wizihizwa
binyuze mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi. Insanganyamatsiko
y’uyu mwaka ivuga ku guharanira kugera ku ntego rusange.
(Delivering a Common future)
Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru