AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ibendera ry'Umuryango Commonwealth ryazamuwe i Kigali

Yanditswe Mar, 09 2020 09:48 AM | 7,815 Views



Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rurizihiza umunsi ngarukamwaka w'umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza rubereye umunyamuryango, umunsi uzwi ku izina rya Commonwealth day. Ni umunsi wizihizwa buri mwaka mu bihugu 54 byose bihuriye muri uyu muryango.

Mu rwego rwo kuwizihiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibendera ry'uyu muryango rikaba ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, inyubako biteganyijwe ko ari nayo izaberamo inama y'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bihuriye muri uyu muryango, inama izwi nka CHOGM iteganyijwe kuba mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kandi, hateganyijwe umuhango wo kwizihiza uyu munsi, ukaza kwitabirwa na bamwe mu bagize guverinoma, ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda n'abandi ba diplomates biganjemo abo mu bihugu binyamuryango.

Ibirori byo kwizihiza uyu ku rwego rwa Commonwealth birabera mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ubwongereza London, ibirori byitabirwa n'umuyobozi w'uyu muryango akaba n'umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II.

Umunsi wa Commonwealth ni ngarukamwaka, ukaba wizihizwa ku isi hose. Uyu munsi wizihizwa binyuze mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ku guharanira kugera ku ntego rusange. (Delivering a Common future)

Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage