Yanditswe Jan, 13 2018 22:19 PM | 5,402 Views
Akanama k’abaminisitiri 10 b’imari bahagarariye uturere 5 tugize umugabane wa Afurika, bahuriye mu Rwanda barebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gutanga umusanzu ungana na 0.2 % by’umusoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjira mu bihugu bigize umuryango wa Afrika yunze ubumwe, ugenewe gutera inkunga ibikorwa by’uyu muryango.
Iyi nama yabereye i Kigali yarimo n'umuyobozi wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat wagaragaje uko kugeza ubu ibihugu bihagaze mu gutanga uyu musanzu byemeye ndetse anasaba ibikigenda biguru ntege gushyiramo imbaraga. Yagize ati, ''Ibihugu 12 byatangiye gukusanya umusanzu hashingiwe ku mubare twumvikanye. Ni ukuvuga ko mu gihe kitageze ku myaka ibiri turi hafi kugera ku mubare ufatika w'ibihugu byiyemeje gushyira mu bikorwa umwanzuro wafatiwe i Kigali...mboneyeho no gusaba ibindi bihugu kubishyira mu bikorwa, bareba ibikenewe cyane mu guteza imbere umugabane wacu. Ntabwo nirengagije ibibazo byagaragajwe na bimwe mu bihugu bigize umuryango, n'imbogamizi bishobora guhura nazo.''
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb. Claver Gatete
yagarutse ku kamaro k’uyu musanzu mu guteza imbere umugabane wa Afurika, harimo
gutuma urushaho kwigira aho guhora uteze amaboko inkunga z’amahanga. Yagize ati, ''Uyu
musanzu uzatera inkunga ibikorwa by'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku kigero
cy'ijana ku 100, na 75% bya gahunda zitandukanye z'uyu muryango na 25%
azashyirwa mu bikorwa by'umutekano...ntabwo turi bugaruke ku bijyanye n'umwanzuro
wafashwe n'abakuru b'ibihugu byacu ahubwo turarebera hamwe uburyo washyirwa mu
bikorwa bisobanuye ko turi buganire ku mbogamizi za bimwe mu bihugu n'uburyo
twazirenga mu gushyirwa mu bikorwa icyemezo cyafashwe.''
Kugeza mu kwezi kw'Ukuboza 2017, Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe yari imaze kugeza ku bihugu 21 byari ku nzego zitandukanye zo gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gukusanya 0.2% by’imisoro y'ibyinjira mu gihugu akagenerwa uyu muryango. Ibihugu bya Cameroon, Nigeria na Morocco nabyo byitabiriye iyi nama nyuma yo kugaragaza ubushake bwo kujya muri aka kanama.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru