AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ibihugu byerekana imikino y'Igikombe cya Afurika bimaze kugera kuri 60%

Yanditswe Jul, 18 2019 15:19 PM | 13,072 Views



Umubare w’Ibihugu byerekanye imikino y'umupira w'amaguru y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2019 wariyongereye, ukaba waravuye ku bihugu 13 ugera kuri 30 bingana na 60%, nk’uko byatangajwe na Arthur Asiimwe, Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyafurika w’ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/WxZnD9aJmTA" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Mu myaka myinshi yatambutse uburenganzira bwo kwemerera ibihugu gutambutsa iyi mikino bwatangwaga n’ibigo bitari ibyo muri Afurika ku buryo bitoroheraga ibihugu kwigondera ibiciro.

Mu gikombe cya 2019, urwego ruhuriyemo ibihugu bya Afurika rwitwa African Union of Broadcasting (AUB) ni rwo rufite inshingano zo gutanga uburenganzira bwo guhitisha iyi mikino ku mateleviziyo atandukanye, bikaba byaroroheye ibihugu  bya Afurika kubasha kwerekana iyi mikino.

Mu nama Ishyirahamwe Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho yateranye kuri uyu wa Kane, abayitabiriye bashimye Perezida Paul Kagame ko ari we watanze igitekerezo cyo kuba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryareba uburyo ugutanga uburenganzira bwo  kwerekana imikino ya CAN byahabwa ibigo byo muri Afurika bikaba ari byo bibikora.

AUB ni urwego rwashinzwe mu 1962, rukaba rufite icyicaro i Dakar muri Senegal, rukaba ifite ibihugu by'ibinyamuryango 45.

Imikino y'iki gikombe cya Afurika y'uyu mwaka yakiriwe na Misiri, aho yatangiye tariki ya 21 Kamena uyu mwaka.Kuri ubu hakaba hategerejwe umukino wanyuma uzaba kuri uyu wa Gatanu, ugahuza Algeria na Senegal.

Nk'indi mikino itandukanye yatambutse, Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA) ruzerekana uyu mukino binyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda ndetse na KC2.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage