AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibikorwaremezo byitezweho kuzamura ubukerarugendo i Karongi

Yanditswe Aug, 28 2021 20:40 PM | 18,910 Views



Abatuye mu Mujyi wa Karongi basanga ibikorwa remezo by'iterambere birimo kuhubakwa nk'imihanda, bizarushaho guteza imbere ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, dore ko ari ku Kiyaga cya Kivu. 

Karongi ni akarere k'imisozi miremire, kuba gakora ku Kiyaga cya Kivu by'umwihariko Umujyi wa Karongi ni kimwe mu bituma gahinduka akarere k'ubukerarugendo. 

Amahirwe y'ishoramari n'ubukerarugendo agaragara ubu atuma ubutaka buri mu nkengero z'ikiyaga cya kivu bugira agaciro nk'uko bamwe mu bahaturiye babyemeza.

Masengesho Pascal ati "Kera nkimenya ubwenge nasanze ubutaka bw'aha Karongi by'ubwihariko hano iruhande rw'ikivu nasanze ari ubutaka budafite agaciro ntabwo abantu babuhingaga kuko bwari ubutaka bumeze nabi urabizi ko kera umuntu yishimiraga mugenzi we akamugabira, yamwishimira kubera agacupa amuguriye ati nkugabiye isambu yamubaza ngo isambu umpaye iherereye he? Akamubwira ati ndaguha icupa ariko ubutaka bwawe ubusubirane kuko nta gaciro bwari bufite ariko ubu ufite ubutaka ntaho ataniye n'umuntu wabyuka agasanga inzu ye yubakishije zahabu."

Dore impamvu bagereranya ubutaka bwabo buri ku kiyaga cya Kivu na zahabu.

Masengesho Pascal ati "Ufite ikibanza hano gifite nibura ikibanza gifite 15 kuri 30 ntabwo yajya munsi ya miliyoni 70 cyangwa miriyoni 100 urumva ko ari ubutaka bufite agaciro kuko miliyoni 100 ni amafaranga ubona ubuzima bugahinduka."

 Imirimo yo kubaka umuhanda wa kilometero 2 na metero 200 mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu  mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi iri hafi kurangira. Ni umuhanda urimo kubakwa mu cyanya cyahariwe amahoteli. Bamwe mu baturage bo muri Karongi bavuga iyubakwa ry'ibikorwa remezo ritanga amahirwe ku guteza imbere ubukerarugendo muri aka karere.

Uwiturije Eric ati "Ni byiza cyane uyu muhanda uramutse wuzuye abakerarugendo baza bakahagana amadovise akayongera iterambere rigakomeza kuzamuka, inyungu ya mbere narayibonye kuko ndimo kuhubaka nkabasha kwiyubaka mu rugo urumva iyo ni inyungu ya mbere nzajya nicara mvuge nti uyu muhanda warakozwe mpavana iki."

Na ho Kayumba Joseph na we utuye muri aka gace ati "Ni iki kiyaga cyacu n'utu turwa turi muri aya mazi ni byiza abantu barahagera bakaruhuka bagashyira ubwenge ku gihe, haba hatuje."

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine ashishikariza  abashoramari bafite ibibanza ku nkengero z'ikiyaga cya kivu kwihutira kubyubaka.

Ati "Uwo muhanda mu by'ukuri ni umuhanda uzadufasha cyane mu bukerarugendo kuko ni umuhanda uhuza amahoteli ariko kuko nababwiye ko ari icyanya cyahariwe ubukerarugendo n'amahoteli, buriya iyo umuhanda wageze ahantu n'ibindi bikorwa remezo biza biwusanga ni umuhanda uzashyirwaho amatara ukazaba umeze neza ariko noneho n'abandi batarahubaka turabashishikariza kugira ngo baze bubake kugira ngo umuhanda ubyazwe umusaruro nk'uko tubyifuza twese."

N'ubwo Karongi ari akarere k'ubukerarugendo, kukageramo hari aho bigorana kuko umuhanda Muhanga-Karongi wangiritse cyane.

Gusa, imirimo yo kuwubaka irarimbanyije mu byiciro uhereye Rubengera-Rambura aho imirimo yo kubaka ibirometero 15 igeze ku kigero cya 40%. Biteganyijwe ko mu ntangiriro z'umwaka utaha uyu muhanda w'ibirometero 15 uzaba ukoreshwa. 

Isoko ryo kubaka ibilometero 15 ryagendanye no kubaka imihanda 2 harimo uwa Karongi mu mujyi n'undi ujya ku bitaro bya Kibogora muri Nyamasheke, yose hamwe ku gaciro ka miliyari zigera kuri 13 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe imishinga muri RTDA Mizero Solange avuga ko mu gihe cy'imyaka 2 uhereye umwaka utaha umuhanda Muhanga Karongi uzaba ari nyabagendwa ashingiye ku mishinga irimo gukorwa.

Ati "Igice cya mbere cy'ibirometero 22 kigera Nyange twavuga ko ingengo y'imari yabonetse habayeho gukorana na zimwe muri banki z'abarabu amasezerano y'ubufatanye yarasinywe twatangiye ipiganwa bitarenze mu kwezi kwa 9 ibitabo by'ipiganwa bizaba byageze muri RTDA ku buryo mu ntangiriro z'umwaka utaha tuzaba dufite rwiyemezamirimo yatangiye gukora. Noneho ikindi gice kiva Nyange uza Muhanga ibiganiro ntabwo birarangira n'imwe muri banki z'abarabu Kowet Fund ariko bagaragaje ubushake ku buryo mbere y'uko uyu mwaka urangira ayo masezerano azaba yarabonetse ku buryo mu mwaka utaha ugeze hagati rwiyemezamirimo yazatangira gukora."

Imirimo yo kubaka umuhanda Karongi-Muhanga nikomeza uko yateganyijwe hatagize ikiyikoma mu nkokora ngo izarangirira igihe kuko abakora umuhanda bakora iminsi 7/7.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage