Yanditswe May, 03 2022 16:35 PM | 77,813 Views
Ibitaro bitanu bishya, igitego cy’umutwe mu rwego rw’ubuvuzi
Inzobere mu buvuzi zishimangira ko kongera umubare w'ibitaro n'abaganga ndetse no kubyegereza abaturage biri mu bizamura icyizere cyo kubaho kuko abaturage bivuza hakiri hakiri kare bityo ntibicwe cyangwa ngo barembywe n'indwara.
Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu hagenda huzura ibitaro byitezweho kugabanya ingendo abaturage bakora bajya kwivuza.
Ni mu masaha y'igicamunsi, turi mu rugo kwa Claver Mbonigaba utuye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare. Claver ari kumwe n'umuryango we, urimo umwana w'igitambambuga. Uyu mwana umaze umwaka hafi n'igice afite izina risa n'iritangaje ariko rifite igisobanuro cyumvikana nkuko uyu mubyeyi abisobanura.
Claver Mbonigaba - umuturage - Karama/Nyagatare
uwo munsi numvaga byandenze nta nubwo nari narateguye izina nzita uyu mwana, ndavuga nti urwibutso rw'uyu munsi umwana wanjye agomba kwitwa ''Mvukiyegatunda'', huumm , pe! byari umunsi mukuru, nshaka kizabe ikimenyetso cy'uko umwana wanjye nabyaye yavukiye mu bitaro bya Gatunda bwa mbere byubatswe n'umukuru w'igihugu.
Mvukiyegatunda, ni izina Claver avuga ko kuryita umwana we wavukiye bwa mbere mu bitaro bishya bya Gatunda rizakomeza kuba urwibutso ku muryango we wose no gushimira ubuyobozi bwazirikanye aka gace kakubakwamo ibitaro by'icyitegererezo nk'ibi.
Regina Niyongira na we ni umubyeyi twasanze yitegura gutaha nyuma y'uko abyariye muri muri ibitaro, akanyamuneza ni kose kuri seivisi z'ubuvuzi zegerejwe abaturage; ni ibyishimo kandi asangiye na Gasagure Jean Damascene nawe waje kwivuriza i Gatunda.
Niyongira avuga ko mbere bajyaga i Ngarama muri Gatsibo. Ati Ugasanga seririvisi zitanoze ariko mpamya neza ko uje hano bagufasha vuba, nageze hano ku itariki 9 ariko banyitayeho ku buryo buhagije.”
Na ho Gasagure ati “Bampaye transfer ku kigo nderabuzima cya Rukomo ariko ngeze hano bankorera gahunda zari zinzanye zo kwikuza amenyo baramvuye nta kibazo. Twakabaye i Nyagatare ariko ni kure cyane hano bahita batuvura.”
Gahunda yo kubaka ibitaro biri ku rwego rw'akarere ntiyagarukiye ku bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare kuko yakomereje no mu tundi turere turimo Gakenke mu majyaruguru y'u Rwanda. Ibitaro bya Gatonde na byo biri mu byaje kunganira ibya Nemba na Shyira cyane ko imiterere y'iki gice cy'imisozi miremire ari ingorane by'umwihariko ku barwayi nk'uko bisobanurwa n'abakuriye ibi bitaro bishya byubatswe ndetse n'abahivuriza.
Dr Dukundane Dieudonée, umuyobozi w'ibitaro bya Gatonde ati « Nk'umurwayi warwariraga hano Gatonde ari nko ku nda byamusabaga amasaha 3 kugira ngo ajye i Nemba ariko kugera hano bimusaba iminota 30, urumva niba wari gufata amasaha 2 utegereje umuntu ngo umukemurire ikibazo birumvikana ko uzamufasha mu minota 30.”
Na ho Mukandanga Virgine we ati “Ni Kagame wabiteguye arabitwubakira, turamushimira yarakoze cyane kandi azakomeza adukorere n'ibindi.”
Mu Ntara y'Amajyepfo, Ibitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga by'umwihariko imirenge y'agace ka Ndiza, biri mu byitezweho kugabanya ingendo zerekeza ku bitaro bya Ruli n'ibya Kabgayi. Ni na ko kandi abaturage ba Nyaruguru na bo biteze impinduka mu mitangire ya serivisi ku bitaro bishya bya Munini, na cyane ko aka gace gatuwe ku bwinshi ndetse nta bindi bitaro biri hafi usibye kujya i Huye cyangwa ku Kigeme.
Abatanga serivisi z'ubuvuzi muri rusange bashimangira ko kwiyongera kw'ibitaro biri ku rwego rw'akarere bifite inyungu by'umwihariko ku kwegereza abaturage serivisi zirimo n'izihariye ubusanzwe zishakirwa ku bitaro bikuru.
Usibye ibitaro byubatswe hanze ya Kigali, no mu Mujyi wa Kigali hamaze kuzura Ibitaro by'akarere bya Nyarugenge; muri rusange byose bihuriza ku kugabanya umubare w'abagana ku bitaro bimwe bigatera ubucucike bunaba intandaro ya serivisi zitanoze.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibikorwa by'ubuvuzi muri Ministeri y'Ubuzima Dr Corneille Ntihabose, ashimangira ko kongera umubare w'ibitaro biri mu bituma imibereho y'abaturage irushaho kuba myiza.
Yagize ati « Ugasanga hari ikintu bifashije mu kugabanya imfu ku rwego rusange no kongera igihe cyo kubaho kuko uko umuturage yivuje hakiri kare iyo amenye uburwayi hakiri kare bituma icyizere cyo kuba cyiyongera; niba turi mu myaka 66 wasanga ubushakashatsi butaha tuzaba tugeze kuri 70. Ibi bitaro byubatswe mu myaka nka 5 ishize Byumba, Gatonde, Munini, Nyabikenke, ni ibitaro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage mu gihe cy'imyaka 7.”
Imibare igaragaza ko nibura buri mwaka mu Rwanda havuka umubare w'abana bangana n'abaturage b'akarere kose, mu gihe ubusanzwe abatuye akarere baba bari ku mpuzandengo y'abatuRage ibihumbi 300 bisobanuye ko kwiyongera kw'abaturage bigomba kujyana no kongera ibikorwaremezo bakenera.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru