AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Icyerekezo 2020: Abafite amashanyarazi bageze kuri 52% bavuye kuri 2% muri 2000

Yanditswe Dec, 23 2019 09:21 AM | 1,945 Views



Leta y’u Rwanda igiye gushora hafi miliyari 540 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa byo kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi. Ni mu gihe abaturage hirya no hino mu gihugu bishimira ko icyerekezo 2020 gisize bafite umuriro w’amashanyarazi nyamara mbere ya 94 barabwirwaga ko bidashoboka

Mu Rwanda rwo hambere kuvuga umuriro w'amashanyarazi ahenshi byari nko guca umugani, gucura ibikoresho mu byuma byari bigoranye cyane. Muri iki gihe ariko amashanyarazi yarabyoroheje kandi akwirakwizwa henshi mu gihugu nk’imwe mu ntego nkuru z’icyerekezo 2020.

Mu Karere ka Kamonyi hashize imyaka itageze ku icumi bahawe umuriro w’amashanyarazi. Abahatuye bakemeza ko isura akarere kabo kahoranye utayigereranya n’iy’iki gihe.

Marcel Uwihoreye utuye muri aka karere ati “Umuriro utarahagera aha bahacukuraga umucanga, none urabona imyubakire urumva imashini ziravuga akazi karakorwa abana bariga imyuga, iterembere rirahari ku buryo bugaragara.”

Na ho Mujawamariya  Epaphrase ati “Nta bantu bahakoreraga hari mu bwigunge mbere hari mu gihuru ariko aho hagereye izi mashini urabona ko hasusurutse hari abantu n'abandi basigaye bava kure bakaza kuhakorera ndetse ibibanza byanabaye bike kubera abantu babaye benshi bamaze kuhayoboka.”

Mu Karere ka Kamonyi ni hamwe mu hagaragara impinduka zikomeye mu bijyanye n'imiturire abaturage bakemeza ko umuriro w'amashanyarazi ubifitemo uruhare runini. Ibi ariko ngo bifite n'ikindi gisobanuro mu miyoborere cyane ko mbere ya 1994 ngo ubutegetsi bwababwiraga ko kubona amashanyarazi bidashoboka.

Undi muturage witwa Ngenzi Primien avuga ko impinduka zatewe no kuba hari amashanyarazi ari nyinshi.

Ati “Hari byinshi umuriro wahinduye muri Kamonyi noneho bituma abajyaga gutura ahandi nka za Kabuga, Masaka baza muri Kamonyi, Runda, Rugarika haratuwe hari amazu meza hari byinshi byiza. Muri repubulika ya kabiri abayoboraga babijyanaga iwabo. Iyo yari politiki mbi kugira  ngo rero babone urwitwazo bakavuga ngo nta nsinga zambuka nyabarongo, hariya ntabwo bayabona ariko ari ukugira ngo baheze abandi batabagezaho bya byiza by'amashanyarazi. Ni na yo mpamvu ubu ngubu muri Kamonyi abaturage bashimira ubuyobozi buriho kuko bwabagejeho ibintu byinshi.”

Ku baturage ngo umuriro w’amashanyarazi si uwo gucana gusa ahubwo wanabafashije guhindura imibereho muri rusange.

Kuva icyerekezo 2020 cyashyirwaho hakozwe byinshi kugira ngo amashanyarazi aboneke, maze hitabazwa ubundi buryo butari buzwi mu Rwanda.

Kuri ubu 5% by’amashanyarazi bikomoka ku mirasire y’izuba, 7% kuri nyiramugengeri, gaz methane igatanga 13%, ingomero z’amashanyarazi zigatanga 41%, amashanyarazi avanwa hanze y’u Rwanda ukaba 8%, na ho imashini zikoresha mazutu zigatanga 26%.

Kubaka  uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rwa mbere mu bunini muri Afurika y’Iburasirazuba, gucukura gaz methane ndetse no gucukura nyiramugengeri byatumye ingano y’amashanyarazi igenda yiyongera.

Amashanyarazi yavuye kuri MW 50 mu 2000, aba hafi MW 225 muri 2019  intego ikaba kugera kuri MW560 muri 2024.

Kwiyongera kw’umuriro w’amashanyarazi byatumye n’umubare w’abaturage bayakoresha uzamuka ku rugero rutangaje.

Mu 2000 abari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 2%, mu mwaka wa  2010 bageze ku  9% na ho muri uyu mwaka wa 2019 barasaga 52%. Muri 2020 byateganywaga ko baba 75%.

Gahunda ya Guverinoma iteganya ko muri 2024 umuriro w’amashanyarazi wagera ku baturage bose 100%.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete avuga ko ubu ibyangombwa byose bihari bityo iyo ntego ikazagerwaho.

Yagize ati “Ahangaha rero gahunda dufite ni ukugira ngo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye Abanyarwanda bizashyirwe mu bikorwa. Mu gihe cyashize amikoro ntabwo yari menshi. Ni na byo byatumye bigenda buhoro ariko ubu ngubu uretse n’ibishyirwa mu bikorwa hari amafaranga yandi tumaze gukusanya agera kuri miliyoni hafi 580 z’amadolari ya Amerika azafasha kongera ibikorwa remezo. Uwo ni umushinga ugiye kongera ibikorwa bindi twakoraga ndetse hari n’abashoramari tuzafatanya. Ibi byose bizadufasha kugera ku ntego yo kugeza umuriro kuri buri Munyarwanda wese, ibikorwa byose by’amajyambere bifite umuriro 100% kandi turabona ko bishoboka.”

Gukomeza gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu no kongera ingufu zawo bizatuma ishoramari rikomeza kwiyongera mu gihugu biryo binihutishe iterambere.

Inkuru mu mashusho


Jean Damascène MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage