AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Icyo bamwe mu baturage biteze ku bayobozi bashya b’Umujyi wa Kigali

Yanditswe Aug, 18 2019 09:37 AM | 7,588 Views



Abaturage bo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bifuza ko ubuyobozi bushya bwatorewe kuyobora uyu mujyi,bwashyira imbaraga mu kunoza imiturire ikibangamiye bamwe kandi hakongerwa n'ibikorwaremezo.

Hirya no hino mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali hazamurwa inzu z'amagorofa ndetse hakubakwa imihanda ya kaburimbo.

Ibi bituma uyu mujyi uza  mu mijyi ifite isuku kandi yihuta mu iterambere ry'ibikorwaremezo. Abawutuye bifuza ko ubuyobozi bwatowe bwashyira imbaraga mu kunoza imiturire,kubaka za ruhurura ndetse no gutunganya imihanda y'itaka yo mu bice by'icyaro.

Mugabe Roger atuye mu Karere ka Gasabo avuga ko bitezeho abayobozi bashya gukorera abaturage babaha serivisi nziza.

Ati "Tubitezeho gukorera abaturage babaha serivisi yihuse bakita cyane ku by'imiturire, mu bintu bijyanye n'ibyangombwa by'ubutaka biragorana cyane, twizeye ko abaturage bazoroherezwa kubona ibyangombwa by'ubutaka n'ibyangombwa by'imyubakire."

Saidi Nsekalije utuye mu Karere ka Kicukiro ati "Abayobozi icyo tubategerejeho ni ukudutega amatwi bakatwumva ,bakatubera ijisho bakagerageza no gushyira mu bikorwa ibyo bemeye bibangamiye abaturage. Ahanini usanga nk'aha dutuye hari ibibazo by'imiyoboro y'amazi baba barakoze bakayikora igice imihanda badakora, nk'aha duhagaze urabona uko amazi yahangije ibyo nibyo twifuza ko byaba ibyibanze mukubikemura."

Mukanganizi Marie Claire umuturage Nyarugenge we avuga ko ubuyobozi bushya bukwiye kwita cyane ku hantu hakigaragara akajagari mu myubakire ndetse n’ikibazo cyo gutwara abagenzi.

Ati "Urabona imyubakire yo mu mirenge haracyarimo akajagari kenshi cyane bazagerageze bagere hasi bagere mu midugudu kuburyo imyubakire naho itera imbere,imyubakire ni yo mvugaho cyane hamwe na transport z'abaturage mu Mujyi wa Kigali."

Minani Froduard, umuturage Kicukiro arasaba ubuyobozi bushya kumanuka bukegera abaturage bagakemura ibibazo byabo.

Ati “Ikintu twiteze kuri aba bayobozi ni uko bajya bamanuka bakajya kuri terrain ahantu hari ibibazo bakabikemura bagakiza ibiobazo by'amakimvbirane biri hagati y'abantu baba batumvikana neza, njyewe ndavuga ku birebana n'ubuhinzi hano muri ikigishanga dukorera cya Rwampara batubwira ko ibishanga ari ibya Leta ariko hari umuntu ukita ko ari isambu ye."

Kabisa Jean Bosco umuturage w'imyaka 71 yavukiye mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

 Avuga ko uko abayobozi b'umujyi wa Kigali bagenda basimburana ari na ko iterambere rirushaho kwiyongera.

Ati “Gikondo nta mihanda yahabaga bakoze imihanda hirya no hino i Nyamirambo none yabaye kaburimbo ibintu birihuta cyane ariko nkatwe  icyo twifuza muri Kigarama uyu muhanda wo hepfo uva Segemu ugera mu Miduha uteye agahinda."

Aba baturage bifuza ko hashyirwa imbaraga no mu bikorwa remezo by'amazi akiyongera muri uyu mujyi ndetse bagahagurukira n'ikibazo cy'abatitabira umuganda rusange bakikingirana mu bipangu byabo  bakawuharira abayobozi.

Rubingisa Pudence ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Akaba asimbuye Marie Chantal Rwakazina uherutse kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi.  Umuyobozi w'Umujyi wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo watowe ni Dr Nsabimana Ernest.

Na ho Umutoni Gatsinzi Nadine atorewe kuba Umuyobozi w'Umujyi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza. Uyu mudamu aka yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango. 

Dr Jeannette Bayisenge yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, Visi Perezida aba Kayihura Muganga Didas na no Baguma Rose aba Umunyamabanga wayo.

Inkuru bifitanye isano: https://www.rba.co.rw/post/Rubingisa-Pudence-yatorewe-kuba-Meya-wUmujyi-wa-Kigali

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage