AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Igitekerezo-shusho cy'umwana KEZA Nyiramajyambere cyafashije abatarari bake mu Mushyikirano

Yanditswe Dec, 20 2019 09:11 AM | 2,964 Views



Ku munsi wa Mbere w'’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, igitekerezo-shusho cy'umwana w'umukobwa Keza Nyiramajyambere cyafashije abatari bake mu bitabiriye iyi nama kurushaho gusobanukirwa icyerekezo 2050 u Rwanda rurangamiye mu myaka 30 iri imbere, bashimangira umuhate wabo muri urwo rugendo.

Izina Keza Nyiramajyambere, risa n'iryabaye izingiro ry'ibiganiro by'umunsi wa mbere w'inama y'igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 17, by’umwihariko ibyagarutse ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye guhera mu mwaka utaha wa 2020.

Umukuru w'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, Clare Akamanzi, ubwo yagaragazaga ishusho y'Umunyarwanda wo muri 2050,  yifashishije urugero rwa rumwe mu mpinja zavutse ku munsi wa mbere w'iyi nama, uruhinja yahaye izina rya Keza Nyiramajyambere.

Yagize ati “Muri abo bana bashobora kuvuka kuri uyu munsi wa mbere w'umushyikirano, hashobora kuvuka umwana w'umukobwa witwa Keza Nyiramajyambere. Uyu mwana Keza Nyiramajyambere azaba afite imyaka 30 muri vision 2050....’’ 


Iki gitekerezo-shusho cy'uyu mwana w'umukobwa cyazamuye ikibatsi muri bamwe mu babyeyi barimo Mutumwinka na Kansangire bitabiriye iyi nama baturutse mu Karere ka Kirehe, ngo kuko ibi byerekana neza ishusho y'igihugu mu myaka 30 iri imbere.

Mutumwinka ati “Keza Nyiramajyambere yavutse rero tumutegerejeho ibyo azageraho muri 2050. Azabigeraho ngendeye ku kuba byaragaragaye ko muri uyu mwaka wa 2020 intego twari twihaye zagezweho, nanashingiye ko nanone hari urubyiruko rurimo rugenda rugaragaza uburyo rwagiye rwiteza imbere n'ingamba rufite kugirango ruzazamure igihugu cyacu mu minsi iri imbere.’’

“Na ho Kansangire Violette ati “Twashimishijwe na Keza Nyiramajyambere, aho azaba ageze na miliyoni azaba ahembwa n'imishinga azaba agezeho n'ibyo akora. Byadushimishije ku buryo twumva natwe nk'ababyeyi dukwiye gukangura abana b'abakobwa cyangwa n'abahungu bakazamuka bakajya mu cyerekezo cy'u Rwanda 2050.”

Yunzemo ati “KEZA azabigeraho bitewe n'umuvuduko u Rwanda dufite! Utekereje aho twavuye ejobundi dutekereza 2020 twumva ari inzozi, none ntabwo tucyumva ari inzozi kuko tumaze kubona ko ibi tubishoboye 2020 tukaba tuyigezemo, na 2050 twizeye ko bizashoboka kuko n'ibindi twumvaga ari inzozi ariko tumaze kugira ibyiringiro ko atari inzozi.’’ 

Ni ibintu aba babyeyi bahuriyeho na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bitabiriye iyi nama, nk’uko bisobanurwa na David Sharangabo umwe mu rubyiruko rw'Abanyarwanda biga mu gihugu cya Poland k'umugabane w'u Burayi, kimwe na Jeanne Uwamahoro waturutse muri Afurika Yepfo.

Umunsi wa mbere w'inama y'igihugu y'umushyikirano wibanze ku kiganiro cyagarutse ku kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu cyerekezo 2050, ku munsi wa 2 w'iyi nama ibiganiro bikazibanda ku ngamba zo kubaka umuryango uhamye kandi utekanye.


Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage