AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ihuriro ry'imitwe ya politiki rigiye gutora abasenateri 2 bashya

Yanditswe Sep, 23 2020 17:25 PM | 63,458 Views



Kuri uyu wa Kane Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda riratora abasenateri 2, baziyongera ku bandi 4 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bazasimbura abasenateri bazasoza manda yabo mu kwezi kwa 10 uyu mwaka.

Abasenateri bazatorwa n'inama rusange y'iri huriro igizwe n'abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa politiki uba uhagarariwe n'abantu 4.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iri huriro Burasanzwe Oswald yagize ati “Bazatorwa n'inama rusange, kandidatire zitangwa ako kanya, uwo inama rusange yemeje, dosiye ye ijya mu Rukiko rw'Ikirenga mu gihe kitarenze iminsi 3 bikaba bishingiye ku itegeko rigenga amatora. Ibyo ni byo bigomba gukorwa rero muri iki cyumweru. Ya nyandiko twoherereza Urukiko rw'Ikirenga ifatwa nk'ikirego, bikandikwa mu birego nk'ibindi urukiko rw'ikirenga rugaca urubanza rukamenyesha uwemerewe cyangwa utemerewe n'impamvu zabyo. Iyo bombi bemejwe nta kiba gisigaye, tubimenyesha inzego zibishinzwe ko ari bo batowe.”

Uretse aba basenateri 2, hari abandi 4 bagomba gushyirwaho na Perezida wa Repubulika. Uko ari 6 bazaba basimbura abandi 6 binjiye muri sena manda ya 2 imaze umwaka 1 itangiye, bivuze ko manda ya 3 nisoza na bo bazarenzaho umwaka nk'uko biteganywa n'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Espérance, asobanura ko impamvu y'ibi, ari ukugira ngo hatabaho icyuho mu mikorere ya sena, kuko idaseswa, ariko bikanoroshya imikorere.

Ati “Bifasha gutuma iyo principe cyangwa icyo gitekerezo cy'uko sena idaseswa ihora irimo abasenateri, nka biriya byo kuvuga ngo ibijyanye n'imitwe ya politiki, kureba imikorere yayo, kugenzura ko yubahiriza amahame remezo ndetse n'ubumwe by'umwihariko ko igaragaramo ubumwe n'ubwiyunge, nkumva impamvu wenda itanaseswa, ni izo nshingano yashyiriweho. Aba basenateri barimo tunashimira cyane bagize uruhare rukomeye kugira ngo abantu babashe no gusobanukirwa inshingano, twagiye tugira n'inama ugasanga baratubwira bati ibi n'ibi ni uko bigenda. Kuko iyo ukiza mu nshingano, ntabwo ako kanya n'ubwo uba ufite ubumenyi ntabwo uba wari usanzwe uri muri iyo nshingano.”

Manda ya 3 ya Sena yatangiye ku itariki ya 17 z'ukwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2019. Icyo gihe abasenateri barahiye bari 20, barimo 4 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, 2 batorwa n'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki, 2 batorwa muri kaminuza n'amashuri makuru na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z'imitegekere y'igihugu.

Abasenateri 6 bagiye gusoza manda yabo, harimo 4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Senateri Karangwa Chrysologue, Senateri Karimba Zephilin, Senateri Uwimana Consolée na Senateri Nyagahura Marguerite mu gihe abandi 2 ari bo  Senateri Uyisenga Charles na Senateri Mukakarisa Jeanne D'Arc bashyizweho n'Ihuriro ry'Igihugu  Nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki.

Abasenateri 2 basoza manda baturutse mu Ihuriro ry'Igihugu  Nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki

                     Senateri Mukakalisa Jeanne d'Arc

                                 Senateri Uyisenga Charles

Abasenateri bagiye gusoza manda bashyizweho na Perezida wa Repubulika

                    Senateri Prof Karangwa Chrysologue

                            Senateri Nyagahura Marguerite

                    Senateri Kalimba Zephilin

                    Senateri Uwimana Consolée


Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage