AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Imiterere y'ikibazo cy'abarwaye indwara zitandura mu bitaro bya Muhima batabona imiti uko bikwiye

Yanditswe May, 09 2022 17:43 PM | 92,759 Views



Abasenateri bagize Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu, basabye ko ikibazo cy'abarwaye indwara zitandura bavurirwa mu bitaro bya Muhima batabona imiti uko bikwiye cyabonerwa igisubizo kugira ngo hirindwe ko uburwayi bafite bwarushaho kubakomerera.

Ibitaro bya Muhima bivuga ko hari abaturage 902 barwaye indwara zitandura bikurikirana barimo abafite ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso, Diyabete, indwara z'umutima ndetse na Asima, abafite izi ndwara bavuga ko imiti ari ingenzi cyane ku buzima bwabo.

Ikibazo cy'ibura ry'imiti irimo ikoreshwa mu kuvura umuvuduko w'amaraso ndetse n'indwara ya Asima, ni kimwe mu byo umuyobozi w'ibitaro bya Muhima Dr. Mugisha Steven yagaragarije abasenateri bagize komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu. 

Yavuze ko kimaze umwaka, kikaba kibangamiye imitangire myiza ya servisi muri ibi bitaro.

"Hari ubwo tugira igihe cyo kuyibona hari n'ubundi tutayibona nk’ubu hari imiti tudafite, iyo tubajije muri Rwanda Supply, ishami rya Nyarugenge hari ubwo batubwira ko muri stock yaho batayifite, bagiye kuyishaka ku kicaro gikuru, iyo tubabajije batubwira ko bayisabye itaragera mu gihugu, biba imbogamizi, umurwayi byakabaye byiza yivurije hafi y’aho atuye ariko dufite ikibazo kuko umurwayi aho atuye umuti ntawubona."

Perezida w'iyi Komisiyo ya Sena, Umuhire Adrie avuga ko bitewe n'uburyo ikibazo cy'indwara zitandura kigenda gifata intera mu Rwanda, kuzikumira bigomba kujyana no kubonera imiti abazirwaye.

"Cyane cyane nk’ufite mutuelle ko ajya kuyishaka nko muri pharmacy akenshi ugasanga iranahenze kandi bisaba ko ayigurira, ubwo rero ni ikibazo batugaragarije ariko natwe twabonye ko kiremereye, kigomba gukorwaho, imiti bakajya bayibona kandi bakayifata ku gihe kuko niba aje kwivuza iyo ndwara akagira umuti atabona, urumva umuti wari kumuvura, bishobora kumuviramo ko ya ndwara ikara kurushaho."

Mu kwita ku barwaye izi ndwara, umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy we asaba abaturage no gushishikarira kwisuzumisha.

Uretse ibitaro bya Muhima, abagize Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena basuye n'ibitaro byitiriwe Umwami Faycal n'ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.


Naomi Irakoze Mugaragu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage