AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'inyama no kubura imodoka byaranze Bonane

Yanditswe Jan, 01 2019 19:54 PM | 11,692 Views



Abaguzi baragaragaza ko kubera abahaha benshi ku munsi w'ubunani ibiciro by'inyama byazamutse arenga 1000 ku kilo. Ikibazo cy'ibura ry'imodoka kandi gikomeje gufata indi ntera aho abagenzi basaba ko imodoka zirirwa ziparitse hirya no hino muri kigali zajya zifashishwa igihe abagenzi babaye benshi.

Mu mujyi wa Kigali ahakorerwa ibikorwa by'ubucuruzi byo ku rwego rwo hejuru ku munsi w'ubunani biboneka ko hari impinduka zikomeye kuko ni hake cyane amaduka cyangwa ibindi bikorwa by'bucuruzi bikora. N'ubwo ari umunsi ukomeye benshi baha agaciro, umwe mu bacuruzi babarirwa ku nto wakomeje imirimo ye avuga ko nta watangira umwaka adakora.

Nubwo mu mujyi utahabonaga urujya n'uruza rwaba urw'imodoka cyangwa abatu nk'ibisanzwe, Nyabugogo siko bimeze kuko abantu bakomeje ibikorwa byabo. Ahacururizwa inyama, zabonaga umugabo zigasiba undi bigaragara ko abaguzi bazigamye amafaranga bazahahisha kuri uyu munsi mukuru, bamwe bati wagirango nibwo abantu bibutse kurya.

Muri gare ya Nyabugogo abagenzi baribaza uko baza kuva muri iyi gare bajya gusangira ubunani n'imiryango yabo by'umwihariko aberekeza mu ntara zitandukanye. Gusa abagenzi bifuza ko mu gihe imodoka zabaye nke ababishinzwe baha uburenganzira imodoka zipfa ubusa kuba zasayidira abantu bagataha hakibona.

Mu minsi mikuru isoza umwaka, usanga akenshi ibiciro bizamuka ariko kandi abaturage bagirwa inama yo kwizigamira kuko akenshi iyi minsi ikurikirwa n'itangira ry'amashuri ndetse yanabanjirijwe n'imisoro itanndukanye abaturage bakwa mu mpera z'umwaka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage