AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ikibazo cy’inda ziterwa abana gihagaze gute?

Yanditswe Nov, 22 2021 18:45 PM | 84,135 Views



Inzego zitandukanye zagaragaje ko n'ubwo imibare y’abana baterwa inda yagabanutseho hafi 17% ugereranyije n'umwaka wa 2019 na 2020, iki kibazo gikomeje kuza ku isonga mu bibangamiye ituze n’iterambere ry’umuryango. 

Kudahishira iki kibazo bigaragazwa nk'imwe mu ngamba zo guhangana nacyo.

Hashize imyaka isaga 5 ikibazo cy’abana basambanywa bagaterwa n’inda gifashe indi ntera, aho hirya no hino mu gihugu uhasanga abana bari munsi y’imyaka 18 bafite impinja.

Usesenguye imibare y’abana baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure usanga mu myaka 3 ishize ikiri hejuru, kabone nubwo hagati ya 2019 na 2020 yari yagabanutseho hafi ibihumbi bine.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Mireille Batamuliza nawe yemera ko iki kibazo kitagabanuka nk'uko byifuzwa.

Yagize ati "Iyo urebye kuva 2018 ujya 2019 imibare yarazamutse iva ku 19 832 ijya ku 23 628 ariko igihe Umushyikirano wabaga mu kwa 12 nibwo twari dufite iyo mibare. Umwaka wakurikiyeho wa 2020 imibare nabwo yaragabanutse, 2020 umwaka wose kuva mu kwa mbere kugeza mu kwa 12 imibare yaragabanutse igera ku 19 701 ivuye kuri 23 628. Ariko nabo ni benshi! Abana basaga ibihumbi 19 badafite imyaka y’ubukure, badafite imibiri yiteguye gusama no kubyara, badafite ubumenyi, badafite ubushobozi mu buryo bw’amafaranga bwo kurera ba bana nabo babyaye, ikibazo rero urumva ko kiracyari kinini."

Ibi kandi bishimangirwa no kuba imibare y’abo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukurikiranyeho iki cyaha nayo ikomeje kuzamuka.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yagize ati "Mu myaka 3 y’ingengo y’imari; 2018/2019 ibirego byakiriwe byari 3 433, 2019/2020 biba 4 077, noneho 2020/2021 biba 5 330. Iyo rero urebye ubwiyongere, hiyongereyeho ibirego 1 897 bihwanye na 55%. Muri abo ngabo 3 199 ni bana basambanyijwe bagaterwa inda, abasambanyijwe ntibaterwa inda ni 10 447."

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022 muri Nzeri uyu mwaka, Perezida wa Repubulika Paul  Kagame yongeye gusaba buri wese kuba maso ngo iki kibazo kidakomeza gufata indi ntera.

Yagize ati "Ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutera inda abangavu, abana biga mu mashuri bakiri bato biriyongera, hari aho byiyongera bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco. Ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya nabyo bikagaragarira mu kuba bigabanuka. Dukwiriye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha icyo kintu tukagikurikirana tukagishyiramo ingufu tukabona ko bigabanutse byanze bikunze."

Mu bitegerejwe  mu inama ya 18 y’igihugu y’umushyikirano iteganyijwe mu kwezi gutaha harimo kugaragaza aho imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka yo muri 2019 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Hagati aho ariko RIB yo ivuga ko mu isesengura yakoze yasanze mu mpamvu zitera ikibazo cy’isambanywa ry’abana ndetse bagaterwa inda ku isonga hari ukudohoka kw’ababyeyi batagiha umwanya uhagije abana babo.


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage