AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikigo cy'u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga cyafunguye ibiro i Kigali

Yanditswe Mar, 31 2022 19:54 PM | 25,041 Views



Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, AFD, Rémy Rioux, watangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, yatangaje ko mu myaka 2 iri imbere igihugu cye kizagenera u Rwanda miliyoni 200 z'ama euro azaza yiyongera  kuri miliyoni 218 z'ama euro zatanzwe kuva mu 2019.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga (AFD) Rémy Rioux ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Claudine Uwera bafunguye ku mugaragaro ibiro by'iki kigo biri mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Uwera Claudine, avuga ko u Rwanda rushima imbaraga igihugu cy'u Bufaransa cyashyize mu kunoza umubano wacyo na rwo, kuko ubufatanye bw’impande zombi bujyanye n'icyerekezo cyarwo cy'iterambere rirambye.

Mu myaka 2 iri imbere, Ikigo AFD kizagenera u Rwanda Miliyoni 200 z'ama euro, ni amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 200, azaza yiyongera kuri miliyoni 218 z'ama euro yatanzwe kuva muri 2019.

Ni amafaranga akoreshwa mu nzego zinyuranye zirimo ubuzima, uburezi, kwigisha imyuga, iterambere ry'ubukungu ndetse no gufasha abaturage kubona serivisi z'ibanze.

Rémy Rioux avuga ko ibikorwa by'iterambere bizajyana kandi no guteza imbere imyigire y'ururimi rw'Igifaransa

Ni gahunda ifite ingengo y’imari ya miliyoni 6 z' ama euro, kuri ubu irimo gushyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa Kane kandi ikigo cy'u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga na Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye myaka 5 iri imbere.

Mu bizibandwaho harimo imishinga igamije iterambere ry'abaturage, kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid 19 ndetse n'indi mishinga y'iterambere, ifasha mu kurengera ibidukikije.

Ubufatanye mu iterambere hagati ya AFD na BRD bufite agaciro ka miliyari zirenga 23 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Rémy Rioux yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Ku Gisozi.

We n'itsinda ayoboye, basobanuriwe uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa, n'intambwe Abanyarwanda bamaze gutera biyubaka.

Yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y'abatutsi bishwe muri Jenoside.

Mu gitabo cy'abashyitsi yanditsemo ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ari ubuhamya bugaragariza isi yose, ububi ndengakamere bwa Jenoside yakorewe abatutsi, ko ubwiyunge ndetse n'ubutabera ari byo byafashije Abanyarwanda gukira ibikomere bagize, no gutegura ejo hazaza heza.

Ni ku nshuro ya 4 Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga agiriye uruzinduko mu Rwanda mu myaka 3 ishize. Ni uruzinduko ibihugu byombi bizarebera hamwe intambwe imaze guterwa mu myigishirize y'ururimi rw'igifaransa, ikoranabuhanga ndetse n'iterambere rya siporo.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage