Yanditswe May, 07 2022 21:54 PM | 33,501 Views
Abakoresha ikiraro gihuza Akarere ka Nyagatare n'aka Gicumbi giherereye mu Murenge wa Kiyombe, barishimira ko cyongeye gusanwa kikaba nyabagendwa nyuma y'umwaka urenga gisenywe n'imvura nyinshi.
Ni ikiraro cyari cyarahagaritse ubuhahirane bw'abatuye utu turere twombi, ariko ubu bakaba bishimira ko bwongeye gusubukurwa.
Ni ikiraro cyubatse mu Kagari ka Karujumba mu Murenge wa Kiyombe, kikaba cyari cyarasenywe n'amazi y'imvura nyinshi yaturutse mu misozi ihakikije mu mpera z'ukwezi kwa Kane umwaka ushize wa 2021.
Abaturage bo ku ruhande rw'Akarere ka Nyagatare n'aka Gicumbi basanzwe bagikoresha umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye, aha baragaragaza ingorane zari zaratewe n'isenyuka ryacyo.
Umurenge wa Kiyombe ukungahaye ku gihingwa cy'urutoki, ukaba uzwiho no gutwikirwamo amakara menshi bitewe n'uko ari umurenge ufite amashyamba menshi. Imibare igaragaraza ko hafi kimwe cya kabiri cy'ubuso bw'uyu murenge buteyeho amashyamba.
Abatuye uyu murenge kandi bazwiho kwenga urwagwa. Ibi bikorwa hafi ya byose bisa n'aho byari byarakomwe mu nkokora n'isenyuka ry'iki kiraro bitewe n'uko ari cyo binyuzwaho bijyanywe ku masoko ari mu Mirenge ihana imbibi n'uwa Kiyombe.
Gusa abaturage barishimira ko ibi bikorwa byongeye gukorwa nta nkomyi nyuma y'isanwa ry'iki kiraro.
Ibikorwa byo gusana iki kiraro byatwaye miliyoni zisaga 50 z'amafaranga y'u Rwanda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kiyombe iki kiraro cyubatsemo, avuga ko hari n'ingamb a zo kugisigasira kugira ngo kitazongera kwangirika.
Uretse iki kiraro cyo mu Murenge wa Kiyombe cyongeye kubakwa bushya, hari nibindi biraro byakozwe no mutundi duce twuyu muhanda uhuza akarere ka Nyagatare naka Gicumbi mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro wabo kumasoko.
Gicumbi: Ntibigisaba ko bambuka umupaka bajya gushaka serivisi
Feb 03, 2022
Soma inkuru
Abatuye i Gicumbi babangamiwe n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi
Jun 18, 2021
Soma inkuru
Leta y'u Rwanda ivuga ko ishyize imbaraga mu kongera ibikorwaremezo no kunoza serivisi zikener ...
Jan 14, 2020
Soma inkuru
Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, hari abantu babiri bapfuye icyarimwe bikekwa ko bahitanyw ...
Aug 12, 2019
Soma inkuru
Mu Karere ka Gicumbi hari ikibazo cy'amatungo y'abaturage akomeje kwibasirwa n'indwar ...
Jul 21, 2019
Soma inkuru
Mu gihe mu mujyi wa Gicumbi mu majyaruguru y'u Rwanda hagaragara ibikorwaremezo birimo n'i ...
Feb 20, 2017
Soma inkuru