Yanditswe May, 07 2022 21:54 PM | 33,808 Views
Abakoresha ikiraro gihuza Akarere ka Nyagatare n'aka Gicumbi giherereye mu Murenge wa Kiyombe, barishimira ko cyongeye gusanwa kikaba nyabagendwa nyuma y'umwaka urenga gisenywe n'imvura nyinshi.
Ni ikiraro cyari cyarahagaritse ubuhahirane bw'abatuye utu turere twombi, ariko ubu bakaba bishimira ko bwongeye gusubukurwa.
Ni ikiraro cyubatse mu Kagari ka Karujumba mu Murenge wa Kiyombe, kikaba cyari cyarasenywe n'amazi y'imvura nyinshi yaturutse mu misozi ihakikije mu mpera z'ukwezi kwa Kane umwaka ushize wa 2021.
Abaturage bo ku ruhande rw'Akarere ka Nyagatare n'aka Gicumbi basanzwe bagikoresha umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye, aha baragaragaza ingorane zari zaratewe n'isenyuka ryacyo.
Umurenge wa Kiyombe ukungahaye ku gihingwa cy'urutoki, ukaba uzwiho no gutwikirwamo amakara menshi bitewe n'uko ari umurenge ufite amashyamba menshi. Imibare igaragaraza ko hafi kimwe cya kabiri cy'ubuso bw'uyu murenge buteyeho amashyamba.
Abatuye uyu murenge kandi bazwiho kwenga urwagwa. Ibi bikorwa hafi ya byose bisa n'aho byari byarakomwe mu nkokora n'isenyuka ry'iki kiraro bitewe n'uko ari cyo binyuzwaho bijyanywe ku masoko ari mu Mirenge ihana imbibi n'uwa Kiyombe.
Gusa abaturage barishimira ko ibi bikorwa byongeye gukorwa nta nkomyi nyuma y'isanwa ry'iki kiraro.
Ibikorwa byo gusana iki kiraro byatwaye miliyoni zisaga 50 z'amafaranga y'u Rwanda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kiyombe iki kiraro cyubatsemo, avuga ko hari n'ingamb a zo kugisigasira kugira ngo kitazongera kwangirika.
Uretse iki kiraro cyo mu Murenge wa Kiyombe cyongeye kubakwa bushya, hari nibindi biraro byakozwe no mutundi duce twuyu muhanda uhuza akarere ka Nyagatare naka Gicumbi mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro wabo kumasoko.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru