AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje akamaro ka robots na AI mu iterambere ry’ikoranabuhanga

Yanditswe Mar, 16 2024 17:57 PM | 159,710 Views



Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rya za robots n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) ari ingenzi mu kwiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga no gukorera hamwe. 

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, yanitabiriwe n’ibihugu bitatu byo hanze birimo Uganda, Nigeria na Botswana.

Ishuri rya Christ Roi ni ryo ryabaye irya mbere mu marushanwa ya Coding na robotics, mu gihe irya Kayonza Modern ryo ryabaye irya mbere mu marushanwa mu bijyanye n’umushinga mwiza w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. 

Abanyeshuri ba Christ Roi begukanye itike yo kuzajya mu marushanwa y’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Kayonza Modern yo izitabira amarushanwa nk’aya mu Busuwisi mu kwezi kwa 4 uyu mwaka.

Ni amarushanwa yanitabiriwe n’ibihugu birimo Nigeria, Botswana na Uganda, aho abanyeshuri bo muri Nigeria bahize abandi mu baturutse mu mahanga.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, avuga ko uburyo abanyeshuri bagaragaje imishinga myiza bitanga icyizere cy’ejo hazaza.

Perezida Paul Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame yashimye abitabiriye iri rushanwa maze agaragaza ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu nzego zose.

Umukuru w'Igihugu yemereye abanyeshuri bose bitabiriye iri rushanwa bakagera ku rwego rw’igihugu mudasobwa. Bose hamwe 360 barimo Abanyarwanda 260 n’abanyamahanga 80.






Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage