Yanditswe Mar, 16 2024 17:57 PM | 159,710 Views
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rya za robots n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) ari ingenzi mu kwiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga no gukorera hamwe.
Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, yanitabiriwe n’ibihugu bitatu byo hanze birimo Uganda, Nigeria na Botswana.
Ishuri rya Christ Roi ni ryo ryabaye irya mbere mu marushanwa ya Coding na robotics, mu gihe irya Kayonza Modern ryo ryabaye irya mbere mu marushanwa mu bijyanye n’umushinga mwiza w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.
Abanyeshuri ba Christ Roi begukanye itike yo kuzajya mu marushanwa y’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Kayonza Modern yo izitabira amarushanwa nk’aya mu Busuwisi mu kwezi kwa 4 uyu mwaka.
Ni amarushanwa yanitabiriwe n’ibihugu birimo Nigeria, Botswana na Uganda, aho abanyeshuri bo muri Nigeria bahize abandi mu baturutse mu mahanga.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, avuga ko uburyo abanyeshuri bagaragaje imishinga myiza bitanga icyizere cy’ejo hazaza.
Perezida Paul Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame yashimye abitabiriye iri rushanwa maze agaragaza ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu nzego zose.
Umukuru w'Igihugu yemereye abanyeshuri bose bitabiriye iri rushanwa bakagera ku rwego rw’igihugu mudasobwa. Bose hamwe 360 barimo Abanyarwanda 260 n’abanyamahanga 80.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru