AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi rigeze he?

Yanditswe Dec, 06 2022 17:41 PM | 122,944 Views



Inzego zikora mu bijyanye n’ubuhinzi ziravuga ko hakenewe ko ikoranabuhanga rifatika kandi rikagera no ku bantu benshi, bityo rigatanga umusaruro uhagije ku gihugu.

Bamwe mu bakora mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ibikorwa bibushamikiyeho, bo bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari kimwe mu byafasha mu iterambere ry’urwo rwego.

Diane Umumararungu ukora mu bijyanye n’ubuhinzi, avuga ko  “Ikoranabuhanga ni kimwe mu bifasha kuzamura umusaruro, ibyo bigerwaho binyuze mu kuhira imyaka, umuntu akuhira ku buso bugari bitabaye ngombwa gushyiramo abakozi benshi, ikindi ni imashini zikoreshwa mu buhinzi, ikoranabuhanga kandi ridufasha kugera ku masoko.”

Severin Izerimana ukora mu bijyanye n’ubuhinzi, we avuga ko “Dufite urubuga rufasha urubyiruko kugira ubumenyi ku bijyanye no guhinga, ushobora kwigiraho uko watera ibirayi, dushyiraho amakuru yose yafasha umuturage kumenya uko bashyira mu bikorwa ibikorwa birebana n’ ubuhinzi.”

Nubwo bimeze gutyo, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana we avuga ko hari ibikenewe gukomeza gukorwa kugira ngo ikoranabuhanga ritange umusaruro.

“Muri iki gihe usanga abantu bazi uko bakoresha telephone mu guhamagara, icyo dukeneye ni uko abahinzi barenga aho, bakayikoresha bakuramo ubumenyi bufite icyo bubafasha mu byo bakora. Telephone ifasha mu bijyanye no kugurisha inyongeramusaruro, imbuto, ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, amakuru y’isoko, byose bikorewe kuri phone.”

Umuyobozi wungirijije w’Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa, Dr.Otto  Vianney Muhinda avuga ko muri iyi si igenda irushaho gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, urwego rw’ubuhinzi rudakwiye gusigara inyuma.

“Umuhinzi akwiye kumenya icyo ahinga bitewe n’uko yabonye ko umwaka utaha azaba agifitiye isoko, akamenya ingano y’ifumbire akoresha kugira ngo azabone umusaruro mwinshi, akamenya n’aho azawujyana, uwejeje inyanya ikoranabuhanga ryamufasha kumenya aho zikenewe yazijyana, ikindi ibyo abahinzi bakeneye, bakoresha ikoranabuhanga bakamenya toni umubare wa toni ukenewe mu gihugu runaka.”

Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita Ku buhinzi n'ibiribwa ndetse na Banki y'isi bateguye ibiganiro byitabiriwe n'abantu basanga 150 bareba ibyarushaho guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.

Ni urwego Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko rurimo abarenga 70% mu Rwanda, rwihariye kandi 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Mu Rwanda kandi 80% by’abakora ubuhinzi bavuga ko bubungukira.

Carine Umutoni 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage