Yanditswe Aug, 19 2020 09:51 AM | 51,899 Views
Kuri uyu wa Kabiri Ikigo cy’Igihugu y’Ubuzima
cyerekanye imashini igiye kwifashishwa mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya
COVID19 cyane ahinjirwa n’ahahurira abantu benshi.
Ni mu gihe byabonekaga ko hari icyuho gikomeye mu kwirinda icyorezo cya COVID19 cyane cyane mu masoko, ikaba ari na yo ntandaro yatumye muri iki cyumweru amasoko abiri akomeye yo mu Mujyi wa Kigali yarafunzwe bitewe n’uko hagaragaye mu buryo bukabije umubare w’abanduye iki cyorezo.
N’ubwo ayo masoko yafunzwe ariko, mu yandi masoko imirimo irakomeje, usanga hari abayakoreramo bagenda biguruntege mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo, aho usanga guhana intera, kwambara udupfukamunwa neza ndetse no gukaraba intoki henshi bidakorwa uko bikwiye.
Bamwe mu bakorera mu masoko, iyo muvuganye wumva bafitiye ubwoba iki cyorezo, n’ubwo hari n’abandi ubona imigirire yabo igaragaza ko bagikerensa.
Mu rwego rwo kwirinda ko ahahurira abantu benshi ndetse hatangirwa serivisi z'ibigo bya Leta n'abikorera haba indiri y’icyorezo cya COVID19, hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga ryitezweho kuba ryakumira ikwirakwira ry’ubwandu.
Kuri uyu wa Kabiri, RBC yerekanye imashini yitwa IREMBO RY’ISUKU, yakozwe na kompanyi SMS Group, izashyirwa ahantu abantu binjirira bajya mu bigo binyuranye cyangwa bajya ahahurira abantu benshi.
Iyi mashini ifite aho bakarabira intoki, ipima umuriro, inareba ko umuntu yambaye neza agapfukamunwa. Utabyujuje ntizajya imwemerera kwinjira.
Abakoze iyi mashini bavuga ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije isoko ry’u Rwanda, aho ku ikubitiro bashobora gukora 5 ku munsi.
Mu minsi 5 ishize mu Rwanda, ubwandu bwa koronavirusi bwiyongereye mu buryo butari busanzwe, aho abanduye bamaze kugera kuri 377, biganjemo abakorera mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali.
Imikorere y'iyi mashini: Reba iyi video.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru