AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imashini yiswe Irembo ry’Isuku yaba igiye kuba igisubizo cyo kwirinda COVID19 mu masoko?

Yanditswe Aug, 19 2020 09:51 AM | 51,899 Views



Kuri uyu wa Kabiri Ikigo cy’Igihugu y’Ubuzima cyerekanye imashini igiye kwifashishwa mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 cyane ahinjirwa n’ahahurira abantu benshi.

Ni mu gihe byabonekaga ko hari icyuho gikomeye mu kwirinda icyorezo cya COVID19 cyane cyane mu masoko, ikaba ari na yo ntandaro yatumye muri iki cyumweru amasoko abiri  akomeye yo mu Mujyi wa Kigali yarafunzwe bitewe n’uko hagaragaye mu buryo bukabije umubare w’abanduye iki cyorezo.

N’ubwo ayo masoko yafunzwe ariko, mu yandi masoko imirimo irakomeje, usanga hari abayakoreramo bagenda biguruntege mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo, aho usanga guhana intera, kwambara udupfukamunwa neza ndetse no gukaraba intoki henshi bidakorwa uko bikwiye.

Bamwe mu bakorera mu masoko, iyo muvuganye wumva bafitiye ubwoba iki cyorezo, n’ubwo hari n’abandi ubona imigirire yabo igaragaza ko bagikerensa.

Mu rwego rwo kwirinda ko ahahurira abantu benshi ndetse hatangirwa serivisi z'ibigo bya Leta n'abikorera haba indiri y’icyorezo cya COVID19, hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga ryitezweho kuba ryakumira ikwirakwira ry’ubwandu.

Kuri uyu wa Kabiri, RBC yerekanye imashini yitwa IREMBO RY’ISUKU, yakozwe na kompanyi SMS Group, izashyirwa ahantu abantu binjirira bajya mu bigo binyuranye cyangwa bajya ahahurira abantu benshi.

Iyi mashini ifite aho bakarabira intoki, ipima umuriro, inareba ko umuntu yambaye neza agapfukamunwa. Utabyujuje ntizajya imwemerera kwinjira.

Abakoze iyi mashini bavuga ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije isoko ry’u Rwanda, aho ku ikubitiro bashobora gukora 5 ku munsi.

Mu minsi 5 ishize mu Rwanda,  ubwandu bwa koronavirusi bwiyongereye mu buryo butari busanzwe,  aho abanduye bamaze kugera kuri 377, biganjemo abakorera mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali.

Imikorere y'iyi mashini: Reba iyi video.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage