Yanditswe Jul, 13 2022 16:49 PM | 71,254 Views
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda
yagaragarije abasenateri ko hari byinshi u Rwanda rwungukira mu miryango
y’ubukungu yo mu rwego rw’akarere rurimo, nko kuba ubucuruzi rukorana n’ibihugu
bugenda buzamuka mu gaciro no mu ngano y’ibicuruzwa.
U Rwanda ruba mu miryango y’ubukungu yo ku rwego rw’akarere ruherereyemo, irimo isoko rusange rihuje ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo ya Afurika (COMESA), rukaba no mu muryango w‘ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS), umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, (EAC) n’indi.
Imiryango nkiyi iba igamije korohereza abacuruzi.
Ahereye ku muryango wa EAC, Gerard Munyeragwe ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, avuga ko woroheje uburyo bwo gutwara ibicuruzwa byabo.
Ati “Byaroroshye cyane kuko mbere hari n’aho ibicuruzwa byatwaraga amezi atatu arenga bitaragera na hano ku mupaka, ariko ubu ni munsi y'iminsi 45 ibivuye kure, ariko hari ibishobora gutwara icyumweru iminsi 18 gutyo bitewe nuko system zorohejwe.”
N’ubwo bimeze gutyo ariko, abasenateri bagize komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano ubwo bagiranaga ibiganiro na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, bagarutse ku bibazo by’ibikorwaremezo bidindiza ubuhahirane muri iyi miryango, ndetse no ku bwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda bijya mu bihugu byo mu karere.
Senateri Murangwa Hadidja ati “Mureke dufate umwanya wo kwiga uko twashyira imbaraga mu gukora byinshi kandi byiza ku buryo mu minsi iri imbere tuzaba dufite ibicuruzwa byinshi twohereza hanze muri ibi bihugu kuruta uko twebwe tubyinjiza.”
Na ho Senateri Dusingizemungu Jean Pierre ati “Harebwe uburyo hafashwa inganda z'u Rwanda zigashaka ibintu bifite ubwiza bwinshi, rwose niba ari ugukora ibisanzwe babireka mukurikirane abashaka gushora imari mubibamenyeshe bibande kuri ‘qualité’ kandi baherekezwe.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Béata Habyarimana avuga ko hakiri imbogamizi zirimo ubushake buke bwa politiki muri bimwe mu bihugu bihurira muri iyi miryango. Gusa ngo kuba iriho ubwabyo bitanga umwanya wo kuganira ku bibazo biriho n'ibishobora kuvuka.
Ati “Hari ibihugu usanga bifite ubushake bukeya, tuvuge urugero nk’ibi by’isoko rusange rya Afurika kugira ngo igere ku ntego ni uko muri biriya bihugu 43 byaryemeje batangira kuvuga tuti reka ducuruze, bagakangura abacuruzi babo, binjira mu buryo bwo kwishyurana twashyizeho, ibigo byabo by’imisoro bikinjira muri system yashyizweho kugira ngo hagire ibicuruzwa bisonerwa n’ibindi. Ikindi hari ikibazo cy'umutekano na instabilité politique, ukabona ko hari icyahindutse ariko izi platform zituma tugenda dukemura ikivutse gusa nyine iyo havutse kimwe hari igihe usanga havutse ikindi.”
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko agaciro k’ibyo u Rwanda rucuruzanya n’ibihugu byigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, kagiye kiyongera ku kigero cya 10% mu myaka 10 ishize kava kuri miliyari Frw 287 muri 2012 kagera kuri miliyari Frw 663 mu 2021.
Muri uyu muryango kandi, guhera muri 2017 kugeza 2021, inzitizi 108 zidashingiye ku mahoro, zavanweho, haracyasigaye izindi 19 zikiganirwaho.
Ubucuruzi bw’u Rwanda na COMESA bwiyongereye ku kigero cya 9% mu myaka 10 ishize buvuye kuri miliyari 284.5 muri 2012 bugera kuri miliyari 620.6 FRW muri 2021.
Fiston Felix HABINEZA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru